Nyamasheke: Imurikagurisha ryari ryitezwe na benshi ryatangiye ku mugaragaro

Imurikagurisha n’imurikabikorwa ryari ritegerejwe mu karere ka Nyamasheke ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu Gatanu tariki 23/08/2013. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT), Jean Philbert Nsengimana, waritangije yashimiye abikorera intambwe bagezeho y’ibikorwa bigaragara, anabasaba gukomeza intambwe mu rwego rw’iterambere.

Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke bateguye iri murikagurisha bavuga ko imurikagurisha ari amahirwe adasanzwe mu iterambere ryabo kuko ari umwanya mwiza wo kugaragagaza ibikorwa byiza bakoraga ariko bitari bizwi na benshi.

Mu gusura ibikorwa biri muri Expo, Minisitiri Nsengimana yagendaga atanga inama z'uburyo ababikora bakongera ubwiza bwabyo.
Mu gusura ibikorwa biri muri Expo, Minisitiri Nsengimana yagendaga atanga inama z’uburyo ababikora bakongera ubwiza bwabyo.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Venuste Majyambere yagaragaje ko iri murikagurisha ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke.

Yongeraho ko abikorera bo mu karere ka Nyamasheke baharanira kuba abareberwaho n’abandi ndetse ko batazahwema gutekereza ku bikorwa byisumbuye by’iterambere.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana (uwa 2 ibumoso) asura aho bacururiza imiti ya gakondo.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana (uwa 2 ibumoso) asura aho bacururiza imiti ya gakondo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Jean Baptiste Habyarimana yashimiye abikorera n’abafatanyabikorwa bose mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke ku ruhare bagize mu gutegura iri murikagurisha n’imurikabikorwa kandi yemeza ko ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’aka karere.

Minisitiri Nsengimana yashimiye abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bo mu karere ka Nyamasheke ku bw’ibikorwa byiza bamuritse. Yashishikarije n’abandi baturage ba Nyamasheke ko bagomba gukorana imbaraga kugira ngo na bo babashe kubona ibyo bamurika.

Yasabye abaturage bo mu karere ka Nyamasheke ko badakwiriye kumva ko bageze iyo bajya ahubwo bakajya bahora batyaza ubwenge.

Abaturage b'i Nyamasheke bitabiriye Expo ku bwinshi.
Abaturage b’i Nyamasheke bitabiriye Expo ku bwinshi.

Yagize ati “Imikorere igamije kwigira irangwa no kutumva ko wageze iyo ujya ahubwo ukarangwa no kunoza ibyo ukora. Umuntu agahora afite inyota yo kunoza ibyo akora. Duhore tunoza ibyo dukora ndetse ubwiza bw’ibyo dukora burenge akarere, buzarenge Intara ndetse burenghe imbibi z’igihugu.”

Ikindi Minisitiri Nsengimana yabwiye Abanyamasheke ni ugushingira ku mahirwe aboneka muri aka karere bakirinda kuyapfusha ubusa ahubwo bakayabyaza umusaruro ubafasha kwiteza imbere.

Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu giharanira kwigira kandi bishingiye ku maboko y’abana barwo rukaba rutazahwema gutera imbere.

Iri murikagurisha n’imirikabikorwa ribaye mu karere ka Nyamasheke ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Nyamasheke rufatanyije n’akarere ndetse n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’aka karere.

Ibikorwa bimurikwa bikaba birimo ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi, iby’ubucuruzi, ndetse na serivise zitangwa n’ibigo bitandukanye harimo ibyo mu karere ka Nyamasheke ndetse n’iby’abamurikabikorwa baturutse mu tundi turere tw’igihugu.

Iri murikagurisha ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 23/08/2013, biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 28/08/2013.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka