Nyamasheke: Imodoka ya Coaster yakoze impanuka abagenzi 28 barakomereka
Mu Murenge wa Gihombo Akarere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya kompanyi RFTC, aho yataye umuhanda iragwa, umushoferi n’abagenzi 28 yari itwaye barakomereka.
Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki 19 Kanama 2024, aho iyo modoka yerekezaga mu isantere ya Tyazo mu Karere ka Nyamasheke yageze mu ikorosi kurikata birananirana kubera umuvuduko, ita umuhanda ngo igwa mu kibanza kuri muri metero hafi 100 uvuye ku muhanda.
Nyuma y’impanuka y’iyo modoka yari itwawe na Hatangimana Bertin, hakozwe ubutabazi bwihuse hifashishijwe ambulance z’ibitaro bya Kibogora, inkomere zijyanwa mu bitaro, nk’uko Banziriyiki François Xavier, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gihombo yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati "Imodoka yataye umuhanda iva mu mukono wayo, njye wahageze nibajije uburyo iyo modoka yageze aho hantu itarabirinduka biranyobera, yagiye igonga ikawa igwa mu kibanza bari gusiza twari twaramaze guhagarika, aho twari tumaze iminsi twarabujije nyiracyo kucyubaka kubera ko kiri mu manegeka".
Biravugwa ko umwe muri abo bagenzi yitabye Imana nk’uko Gitifu Banziriyiki akomeza kubivuga, agira ati "Nibyo biravugwa ko umwe muri abo bagenzi yaba yitabye Imana, tubajyana mu bitaro wabonaga Konvuwayeri w’iyo modoka arembye cyane, ndetse muri abo bagenzi hari n’akana gato kari kacitse ukuguru, ntituramenya neza uwaba yitabye Imana".
Abakomeretse bikomeye bari kuvurirwa mu bitaro bya Kibogora, mu gihe babiri muri abo bagenzi bakomeretse byoroheje bari kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Hanika.
Ohereza igitekerezo
|