Nyamasheke: Ikirombe cyagwiriye umwana ahita apfa
Umwana w’umuhungu witwa Irashubije Modeste w’imyaka 15 yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye ngo akaba yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga.
Byabareye mu Mudugudu wa Kijibamba mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2015.
Abaturiye babahegereye bavuga ko kuri icyo kirombe ubusanzwe ari ho abashinwa bakora umuhanda wa kaburimbo uzava i Nyamasheke ukagera i Karongo basera ibitare bigahinduka utubuye duto bityo bakabasha kubikoresha muri uwo muhanda.
Abo bashinwa bakora mu isosiyete yitwa China Road, ni ho bakura ayo mabuye mato bakunze kwita graviers, bakajya kuyakoresha mu muhanda, nyamara ngo abaturage bafata umwanya bakajya muri ibyo birombe bagacukuramo amabuye mato bakayagurisha na bamwe mu baturage kubaka amazu.
Uyu mwana w’umuhungu Irashubije Modeste, na we yari ahugiye mu gucukura ayo mabuye maze igisimu kimwituraho abaturanyi bamujyana kwa muganga apfa ari hafi yo kuhagera.
Umwe mu babibonye yagize ati “Uyu mwana yari ahugiye mu gucukura amabuye yo kugurisha tugiye kubona tubona igisimu kimwituyeho, duhita duhurura tumujyana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke, gusa yadupfiriyeho atarahagera”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jerome, avuga ko bagiye gushyiraho ingamba zizatuma nta muturage wongera kujya gucukura ariya mabuye kugira ngo impanuka nk’iriya ntizongere.
Agira ati “Abaturage bari basanzwe bihisha bakajya gucukura kuri ariya mabuye y’abashinwa bakajya kuyagurisha, ariko tugiye gufata ingamba ku buryo bitazongera mu kwirinda ibyago nka biriya”.
Uyu mwana witabye Imana yari mwene Havugimana Renovate na Nyirabakiga Marianne, akaba yajyanywe mu bitaro bya Kibogora ngo akorerwe isuzuma ku cyamwishe nyakuri.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|