Nyamasheke: Ikibazo cy’ubutaka cyari hagati y’abaturage n’uruganda rwa Gisakura cyabonewe igisubizo
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rugiye kwishyura abaturage bafite ubutaka mu nkengero z’imirima y’icyayi yarwo, bigakemura amakimbirane yari ari hagati yarwo n’aba baturage.
Abaturiye uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bakomeje kugirana ibibazo n’uruganda bapfa ubutaka buri mu nkengero z’icyayi, aho abaturage bemezaga ko ubutaka ari ubwabo uruganda narwo rukemeza ko ubutaka ari ubwarwo.
Mu bibazo abaturage bagaragaza harimo ko bafite ubu butaka kuva igihe kirekire kandi nta muntu wigeze abugira ho ikibazo ndetse bakaza kugera ubwo babwiyandikishaho bagahabwa n’ibyemezo byemeza ko ubutaka ari ubwabo.
Nyamara aba baturage baje kumva ko ubutaka bafite bushobora kuba ari ubwa Gisakura tea Company bituma hari abaturage bajya mu manza, bahagarikwa kongera kugira ibikorwa bakorera muri ubwo butaka ndetse no kongera gusarura ibyo bahinzemo kandi ntibabwirwe niba bazahabwa ingurane ngo bashake ahandi ho kuba.
Hagiye hafatwa ingamba zitandukanye nyamara bikagaragara ko abaturage batanyuzwe n’imyanzuro bafatirwaga, ndetse mu gihe byabaga bitararangira abaturage ntibishimire ko babuzwaga gusarura ibyo bahize ubundi uruganda rugashinjwa gusarura ibyo abaturage bahinze.

Nyuma y’uko inzego nkuru z’igihugu zifite aho zihuriye na kiriya kibazo zibiganiriyeho zaje kugera ku myanzuro izashyikirizwa abaturage mu cyumweru gitaha.
Inama yo ku wa 10/12/2014, yabereye i Kigali ihuje abayobozi barebwa n’iki kibazo, barimo ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, abahagariye abaturage ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, yasohoye imyanzuro kuri ibyo bibazo izatuma habaho ubwumvikane hagati y’impande zombi bitabaye ngombwa ko bajya kuburana mu nkiko.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko imyanzuro yafashwe ije kurangiza iki kibazo burundu, kandi ko ari imyanzuro izatuma birangira mu mahoro nta gukururukana mu nkiko.
Agira ati “twafashe imyanzuro izanogera bose, kandi n’imanza zari zageze mu nkiko twasabye ko zarangizwa mu bwumvikane kandi bikarangira burundu”.
Muri iyi nama hafashwe imyanzuro ko abaturage bazahabwa ingurane z’ubutaka kuri giciro cy’amafaranga 155 kuri metero kare imwe, bagasarura ibyo bahinze, amashyamba yeze bagahita bayasarura, akiri mato bakayasarura mu myaka itarenze ibiri.
Abaturage basabwe guhita batanga ibyemezo by’ubutaka bakimara kwishyurwa n’uruganda bikazandikwa ku ruganda rwa Gisakura Tea Company.
Uruganda rwa Gisakura rwiyemeje kurangiza ibibazo byose rwari rufitanye n’abaturage bari mu nkengero z’imbibi zarwo, hatabayeho ko hari uwatsinzwe muri abo bombi.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|