Nyamasheke: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye ariko nta muntu yahitanye
Ikamyo ipakiye amavuta ya PAM yari iturutse i Dar Es Salam muri Tanzania yerekeza i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakoze impanuka ubwo yari igeze mu karere ka Nyamasheke, ita umuhanda wa kaburimbo irabirinduka cyakora Imana yakinze ukuboko ntihagira umuntu ihitana.
Iyi mpanuka y’ikamyo ifite plaque “T606 BUQ” yabaye ahagana saa tanu za mugitondo cyo kuwa Kane tariki ya 9/01/2014, ngo yatewe no kubura feri kw’iyi kamyo, nk’uko twabitangarijwe n’umushoferi wari uyitwaye witwa Haji Salum.

Uyu mushoferi Haji yabwiye Kigali Today ko ubwo yari arenze ishyamba rya Nyungwe yerekeza Rusizi, yageze ahitwa Gisakura, imodoka yari atwaye ikabura feri kandi ari ahantu hamanuka cyane ndetse hari amakoni menshi maze akagerageza kurwana n’imodoka ari na ko yarindaga ko hagira uwo igonga bitewe n’umuvuduko ukabije yari imaze gufata.
Ageze hepfo gato yabonye agahanda k’igitaka gashamikira kuri kaburimbo (kerekeza kuri Poste de Santé rya Ruvumbu yo mu murenge wa Bushekeri) maze ahita yerekezamo imodoka kugira ngo ibe yagabanura umuvuduko ihagarare.

Ku bw’amahirwe make, ubwo yageraga nko muri metero 15 ivuye muri kaburimbo yahise ihengamira hepfo, bihurirana n’ubutaka bworoshye bituma ikamyo ihirima iranangirika ariko we na tandiboyi bari kumwe nta wagize icyo aba.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko uyu mushoferi Haji Salum ari intwari cyane kuko ngo imodoka yabuze feri iriruka cyane mu buryo bugaragara ariko ngo uyu mushoferi yakoze ibishoboka byose aritanga ku buryo nta muntu yigeze agonga kandi hari ahantu habi ndetse hanyuraga abantu.

Mu gihe hari aho babona imodoka iguye bakihutira gusahura, abaturage bo mu murenge wa Bushekeri iyi modoka yaguyemo bashimirwa umutima w’impuhwe no gutabara bagize kandi bakaba bafatanyije n’inzego z’umutekano gucunga imizigo y’amavuta yari apakiwe muri iyi kamyo ku buryo nta karito n’imwe yigeze isahurwa muri iyi modoka.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nubundi ga NYAMASHEKE turi inyangamugayo,uretse rwangendanye ishobora kuboneka rimwe na rimwe kuri bamwe.
Mana ushimwe kubwa babantu barokotse iyi mpanuka.