Nyamasheke: Igiti cyaguye ku rwibutso rwa Jenoside rurangirika
Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 19/09/2012, igiti cy’ingazi cyari kiri hafi y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano cyaruguyeho rusenyuka ku gisenge igice kimwe.

Mu gitondo, abaturage bafatanije na Kiliziya Gaturika Paruwase ya Nyamasheke uru rwibutso rwubatsemo babyutse bakura iki giti hejuru y’urwibutso.
Hafashwe ingamba yo gukuraho ibiti byegereye uru rwibutso maze hagaterwa indabo mu rwego rwo kwirinda ko ikiza nk’iki cyazongera kuba; nk’uko bitangazwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascene.

Ubu bari gukora imibare ngo barebe amafaranga akenewe mu gusana uru rwibutso maze bagakora ubuvugizi, ku buryo mu minsi ya vuba ruzatangira gusanwa.
Kuri uru rwibutso kandi ngo hagiye gushyirwa uburinzi busumbye ubwari buhari kugira ngo umutekano warwo ukomeze kuba mwiza mu gihe hatarasanwa.

Uru rwibutso rwa Jenoside rwibasiwe n’ikiza rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside basaga ibihumbi 47.
Iyi mvura kandi ngo yanangije urutoki muri uyu murenge wa Kagano mu kagari ka Rwesero ariko ubuyobozi bw’umurenge bwari butarabasha kumenya uko hangana mu gihe twavuganaga, ndetse n’amazi akaba yagiye yinjira mu mazu y’abaturage bakarara bakoropa.

Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|