Nyamasheke: Ibyishimirwa ni byinshi byagezweho ku bwa FPR

Mu gihe habura amasaha ngo umuryango wa FPR-Inkotanyi wizihize isabukuru y’imyaka 25 ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, ubuyobozi bwawo muri aka karere buratangaza ko ari byinshi byishimirwa byagezweho ku bw’uyu muryango.

Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, ahamya ko ibikorwa uyu muryango wagejeje muri aka karere byakwivugira nubwo umuntu atagira amagambo yongeraho.

By’umwihariko, uyu muyobozi avuga ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bwateye imbere muri aka karere.

Ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi na byo byishimirwa ko bimaze kugera ku baturage benshi bo muri aka karere ndetse n’aho byari bitaragera, ubu barabyegerezwa.

Ikindi cyishimirwa ndetse kigasa n’igitego Umuryango wa FPR watsinze mu karere ka Nyamasheke, ni umuhanda wa kaburimbo ubusanzwe wari nk’inzozi ariko kugeza ubu ukaba warageze muri aka karere.

Chairman wa RPF mu karere Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.
Chairman wa RPF mu karere Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste.

Urwego rw’imibereho myiza ndetse no kuba abaturage bafite ijambo na byo ngo bituma abatuye Nyamasheke bashima Umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Nubwo ibyishimirwa mu karere ka Nyamasheke ari byinshi nyuma y’imyaka 25 umuryango wa FPR umaze uvutse, abanyamuryango bawo muri aka karere barasabwa gukomeza intambwe barangwa n’ibikorwa bifatika kandi baharanira ineza y’Igihugu.

Ibikorwa byo kwitegura iyi sabukuru ku rwego rw’akarere birarimbanije. Abaturage b’abanyamuryango, abikorera n’ibigo bitandukanye bayiraye ku rubaba kugira ngo kuri uyu wa gatandatu, tariki 01/12/ 2012, bazereke imbaga ibyo bagezeho bisunze umuryango FPR-Inkotanyi.

Ntivuguruzwa Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka