Nyamasheke: IBUKA iratabariza Mukeshimana ngo avuzwe

Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kanjongo wo mu karere ka Nyamasheke arasaba ubufasha mu rwego rwo kuvuza umugabo witwa Mukeshimana Aphrodis wacitse ku icumu ufite ihungabana rirenze ku buryo agaragara nk’umusazi.

Nzasabayesu Enock uhagarariye IBUKA mu murenge wa Kanjongo yabisabye mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’akagari cyabaye tariki 19/04/2012.

Nzasabayesu yagize ati “hakenewe ubufasha ndetse n’ubuvugizi ngo Mukeshimana avurwe bityo mu gihe tuzaba twibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi azabe nawe ari muzima nk’abandi”.

Mukeshimana yagerageje kuvurwa ariko birananirana ndetse banamushakiye umugore wo kumuba hafi ngo barebe ko hari umusaruro byatanga ariko byabaye iby’ubusa; nk’uko Nzasabayesu yabisobanuye.

Uhagarariye IBUKA mu murenge wa Kanjongo arasaba ko hashakwa ubufasha bwihariye mu kuvuza Mukeshimana kuko nawe afite uburwayi yihariye butameze nk’ubw’abandi.

Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere yavuze ko ibi ari ibintu bibabaje buri wese ufite ubushobozi akaba akwiriye kureba icyo yakora. Yongeyeho ko nk’akarere, bagiye kubiganiraho bakareba niba hari ubushobozi bwaboneka nako kakagira icyo gakora mu kuvuza Mukeshimana.

Mukeshimana Aphrodis agenda azerera muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo yivugisha nk’abandi barwayi bo mu mutwe, ubundi akagenda mu ngo zituriye aho asabiriza.

Abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryago itandukanye, yaba irengera abacitse ku icumu ndetse n’indi, barasabwa gutabara bakagira uruhare mu kuvuza Mukeshimana.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Uriya Mukeshimana ararwaye koko. indwara yo mu mutwe yi twa "schizophrenie affectif"yayitewe ni byo yabonye muri jenoside( kubura ababyeyi , abavandimwe) un hôpital psychiatrique (i Ndera) ni bo bonyine bashobora ku mufasha. akarere ka Nyamasheke rero ka gombye ku muha ubufasha.

yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Birababaje, ahubwo ku gitekerezo cyanjye ndumva yasuzumwa neza hakarebwa niba hataraziyemo n’uburwayi bwo mumutwe.

Imana imworohereze

Lily yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka