Nyamasheke: Ibiza byangije amazu y’abaturage n’inyubako z’amashuri

Imvura ivanzemo n’umuyaga yaguye mu murenge wa Shangi mu ijoro rishyira tariki 20/09/2012 yangije amazu y’abaturage mu murenge wa Shangi, aje yiyongera ku zindi nyubako z’amashuri zangiritse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19/09/2012.

Iyi mvura yaguye muri iri joro yangije inzu imwe y’umuturage yagurutse igisenge cyose ndetse n’ibikoni bitatu by’abaturanyi be mu kagari ka Burimba mu mudugudu wa Nyakabingo nabyo birasakambuka; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangi, Kamali Aimé Fabien.

Kamali yatangaje ko aya makuru bayahawe n’abaturage baraye irondo nabo bahise bayageza ku buyobozi bw’akarere, ubu bakaba bari gushaka uwaba acumbikiye uyu wasenyewe inzu yari atuyemo.

Ibi bije byiyongera ku mvura ivanzemo umuyaga yaguye kuwa gatatu tariki 19/09/2012 saa munani zishyira saa cyenda z’amanywa, maze itwara igisenge cyose cy’ishuri ry’inshuke ryo ku ishuri ribanza rya Mugera, n’ibikuta bimwe birangirika kuko biba bizirikanyije n’igisenge.

Umuyaga kandi wanatwaye umureko w’icyuma wari uri ku mashuri mashya yubakwaga na rwiyemezamirimo.

Si ibyo gusa kandi kuko muri uyu murenge wa Shangi imvura yanatwaye igisenge cyose cy’ubwiherero bw’imiryango 10 yo ku kigo cy’amashuri cya Nyakabingo.

Mu murenge wa Kagano wo mu karere ka Nyamasheke naho mu ijoro kuwa gatatu tariki 19/09/2012 umuyaga wari wahitanye igiti kigwira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hanangirika urutoki rw’abaturage.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka