Nyamasheke: Ibikorwa by’umushinga wa HELPAGE bigiye kwegurirwa akarere

Ibikorwa by’Umuryango utegamiye kuri Leta HELPAGE-Rwanda bijyanye no gukora imihanda, kurwanya isuri no kwita ku bidukikije, byakorerwaga mu karere ka Nyamasheke mu gihe cy’imyaka 10 irangiye, bigiye kwegurirwa akarere kugira ngo gakomeze kubicunga kuko umushinga ugiye kurangira.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango HELPAGE mu Ntara y’Iburengerazuba, Muvunyi Jean Damascène, asaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke gufata ibi bikorwa neza by’umwihariko bukangurira abaturage b’aka karere kubigira ibyabo bakabyitaho kugira ngo bitangirika.

Muri ibyo bikorwa, harimo gukomeza kwita ku mihanda yakozwe na HELPAGE bayirinda isuri kugira ngo itangirika; ibyo bigafasha akarere ka Nyamasheke gukomeza kuba nyabagendwa bishingiye kuri iyo mihanda yakozwe n’uyu mushinga.

Bwana Muvunyi Jean Damascene, Umuhuzabikorwa wa HELPAGE mu Ntara y'Iburengerazuba.
Bwana Muvunyi Jean Damascene, Umuhuzabikorwa wa HELPAGE mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bahizi Charles, yishimira imihanda itandukanye yakozwe na HELPAGE kandi akavuga ko iyo mihanda yatunganyijwe mu buryo bushimishije, bityo ngo ikaba igomba kwitabwaho kugira ngo ikomeze kugirira umumaro abaturage b’aka karere biteza imbere.

Bwana Bahizi avuga ko mu gihe akarere ka Nyamasheke kazaba kamaze kumurikirwa ibi bikorwa mu mpera z’uku kwezi ndetse kakabyegurirwa, kazashyiraho ingamba zifatika zo kugira ngo bicungwe neza, by’umwihariko bagasaba abaturage kumenya ko ibi bikorwa ari ibyabo, bityo bagasabwa gukorwa ibishoboka kugira ngo bifatwe neza, maze bibashe kuramba.

Kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2013, HELPAGE yakoze ibikorwa bitandukanye mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko ikaba yarabashije gutunganya imihanda ireshya n’ibilometero bisaga 112.

Inzego zitandukanye mu karere ka Nyamasheke zunguranye ibitekerezo by'uburyo bwo kwita ku bikorwa byakozwe na HELPAGE mu gihe bizaba byeguriwe akarere.
Inzego zitandukanye mu karere ka Nyamasheke zunguranye ibitekerezo by’uburyo bwo kwita ku bikorwa byakozwe na HELPAGE mu gihe bizaba byeguriwe akarere.

Iyi ikaba ari imihanda y’igitaka yo hirya no hino mu mirenge yatunganywaga kandi ikaba yaragize impinduka zikomeye mu buzima bw’abatuye aka karere, haba mu migenderano ndetse n’ubuhahirane.

Ibikorwa bya HELPAGE mu karere ka Nyamasheke biteganyijwe ko bizegurirwa akarere mu mpera z’uku kwezi kwa gashyantare 2014.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka