Nyamasheke: Ibigo by’imirimo 877 ntibyishyurira abakozi babyo ubwishingizi
Ibigo by’imirimo (entreprises) 877 byo mu karere ka Nyamasheke byabaruwe ko bidatangira abakozi babyo ubwishingizi butandukanye birasabwa kwikubita agashyi kugira ngo bimenye icyo amategeko ateganyiriza abakozi.
Mu byo abakozi b’ibyo bigo badashobora kubonaho uburenganzira usanga harimo ubwishingizi mu kwivuza (biba ngombwa ko babwitangira cyangwa ntibanabugire) ndetse no guteganyirizwa amasaziro (akenshi bita “Caisse Sociale”).
Uretse ibigo bya Leta, akenshi biteganyiriza abakozi babyo ku itegeko kandi bikaba bikurikiranirwa hafi n’inzego za Leta ziba zibikuriye, ibindi bigo bitandukanye usanga bitazi cyangwa bidakozwa ibyo gushingana no guteganyiriza abakozi babyo.
Mu bigo byo mu karere ka Nyamasheke bitungwa agatoki kudashingana no kudateganyiriza abakozi babyo hazamo amakoperative y’inganda nto z’ikawa (Station de Lavage), Ibigo bito n’Ibiciriritse (SMEs), Inganda nto zitunganya umusaruro w’ibigori, izikora imitobe, ama-resitora (restaurants) n’amahoteli ndetse n’amakompanyi y’ubucuruzi.
Akarere ka Nyamasheke kihaye intego y’uko muri gahunda y’iterambere ryako y’imyaka 5, kagomba guhugura abayobozi b’ibyo bigo by’imirimo kugira ngo basobanukirwe uburenganzira amategeko agenera umukozi burimo kubangingana no kubateganyiriza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amategeko abakoresha bo muri biriya bigo ntibaba bayayobewe,ariko bareba icyo binjiza gusa ntibarebe ubuzima bw’abakozi babo,ibi ariko nubwo batabyitaho babihomberamo kuko iyo utita ku mukozi ngo umugenere ibyo amategeko amuteganyiriza nawe akora nabi ndetse akaba atanakwitangira akazi akora