Nyamasheke: Ibiganiro kuri “Ndi Umunyarwanda” biratangizwa ku rwego rw’imirenge yose
Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda iratangaza ko kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 27/01/2013 kugeza kuwa 30/01/2014 izaba iri mu gikorwa cyo gutangiza no gusobanura neza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke kugira ngo abayobozi mu nzego z’ibanze bayicengerwe neza bazayigeze ku Banyarwanda bose mu midugudu yumvikana neza.
Mukiza Charles ushinzwe gutangaza no guhererekanya amakuru muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ko ibi biri gukorwa hagamijwe ko nyuma y’uko iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda itangijwe ku bayobozi bakuru b’igihugu, ubu ngo barifuza ko igera mu baturage ku rwego rw’umudugudu kandi ikahagera isobanutse neza.

Mu gutegura imigendekere myiza yayo, ngo kuva kuwa mbere tariki ya 27/01/2014 iyi komisiyo izahugura abantu b’inyangamugayo ku rwego rwa buri murenge, bazayigeze ku bandi hirya no hino mu midugudu ya Nyamasheke.
Bwana Mukiza yavuze ko ngo iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije gusasa inzobe no kuganira ku mateka arimo amabi u Rwanda rwanyuzemo, bityo ngo ayo mateka mabi akaba akwiriye gusiga isomo mu Banyarwanda ry’uko baharanira kubaka no gutegura amateka meza, baharanira kwiyumvamo isano y’Ubunyarwanda kuruta ikindi cyose.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madame Gatete Catherine yasabye abaturage b’akarere ka Nyamasheke kwakira neza ubutumwa bwa gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko bugamije kubaka isano ihuza Abanyarwanda kuruta ikindi cyose.
Uyu muyobozi yagaragaje ko Abanyarwanda bagize igihe kinini cyo kubibwamo inyigisho mbi n’urwango byabatandukanyaga, bityo bakaba bakwiriye kwakira iyi gahunda nziza igamije kwimakaza ukuri n’Ubunyarwanda kuri buri wese.

Madame Gatete aravuga ko ko abaturage nibasobanukirwa neza na gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakayigira iyabo, ngo bizatuma babasha kwiyunga nyabyo kandi bakabana nta rwikekwe, maze bakabasha gukorera hamwe ibibateza imbere.
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ko abazitabira ibi biganiro ari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abahagarariye Ingabo na Polisi, abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abayobozi b’utugari, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge, abahagarariye amadini, Intore, Abunzi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bicumbikira abana.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi gahunda igezwe kure hashoboka maze abaturage binigure kubyazanye amacakubiri kugeza kuri jenoside yahitanye imbaga y’abanyarwanda abandi bagahunga