Nyamasheke: Harakorwa inyigo yo gusana umuhanda wasenywe n’inkangu

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko harimo gukorwa inyigo yimbitse yo kumenya icyateye inkangu yatengukiye igice cy’umuhanda wa kaburimbo ukorwa muri ako karere ikawusenya ndetse ikawutirimura.

Ubwo uyu muhanda watangiraga gusenyuka tariki 17/11/2012, inkangu y’ubutaka bwatengukiye umuhanda, mu gice kinyura mu murenge wa Bushekeri, akagari ka Nyarusange, umudugudu wa Mubuga, aho bakunze kwita mu Kadasomwa (hegeranye n’ahazwi ku izina ry’Akagera).

Inkangu yatengutse iturutse haruguru mu gashyamba.
Inkangu yatengutse iturutse haruguru mu gashyamba.

Igice bigaragara ko ari kinini cy’ubutaka buri haruguru y’umuhanda unyura muri aka gace cyaratengutse gisenya umuhanda wari umaze kuba nyabagendwa, ndetse kirawutirimura ku buryo aho wasenyukiye (hagana epfo) ari ho ibinyabiziga bisigaye binyura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptise atangaza ko nyuma y’uko uyu muhanda usenywe n’ikiza cy’inkangu, akarere gafatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gifite imihanda mu nshingano (RTDA) bagiye gukora inyigo yimbitse yo kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo itera uko gutenguka ndetse hafatwe n’ingamba z’uburyo aho hantu hakorwa mu buryo burambye.

Cyakora ngo mu gihe iyo nyigo itarakorwa ngo ishyirwe mu bikorwa akarere ka Nyamasheke karakorana na Sosiyete y’Abashinwa bagikora uyu muhanda (CHINA ROAD & BRIDGE CORPORATION) kugira ngo bakore iby’ibanze bituma aha hantu hatabangamira ingendo muri uyu muhanda umaze kuba nyabagendwa.

Umuhanda wa kaburimbo ukorwa mu karere ka Nyamasheke umaze gukorwa ku birometero bigera kuri 20, hakaba hasigaye ibindi bigera kuri 66 kugira ngo uhure n’uwa Karongi.

Mu duce tumwe na tumwe dukorwamo uyu muhanda, bisaba ko hakorwa mu buryo bw’umwihariko bitewe n’ubutaka bugize aka karere bigaragara ko bworoshye kandi bukaba bukunda gutenguka.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo nyigo zirabe ari ukuri

BONA yanditse ku itariki ya: 3-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka