Nyamasheke: Haracyabura amafaranga ngo hubakwe aho abashoferi bazajya baruhukira

Mu gihe byari biteganyijwe ko mu kwezi kumwe haba hagiyeho aho abashoferi bazajya baruhukira bava cyangwa bajya mu karere ka Nyamasheke, kuri ubu ntabwo birabasha gukunda kubera ko amafaranga atarabasha kuboneka.

Mu kwezi kwa kanama 2014 nibwo hafashwe icyemezo cyo gushyiraho aho abashoferi bazajya baruhukira mu rwego rwo kubafasha kugarura intege mu gihe kinini baba bamaze batwaye ndetse no gukumira impanuka zari zitangiye kuba karande mu minsi yashize.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwemezaga ko mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu ikorosi rigana aho bita ku Buhinga hakundaga kubera impanuka nyinshi cyane cyane izikozwe n’ibimodoka binini, bityo bakizera ko gushyiraho aho abashoferi bashobora kuruhukira byagabanya izo mpanuka kuko ngo akenshi byaterwaga n’uko abashoferi bahageraga bamaze kunanirwa birto bikabaviramo gusinzira.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke avuga ko hagishakishwa amafaranga yo kubaka aho abashoferi bazajya baruhukira.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko hagishakishwa amafaranga yo kubaka aho abashoferi bazajya baruhukira.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko bamaze kubona ubutaka bugera kuri hegitari imwe aho bita mu Gisakura, hegereye cyane ishyamba rya Nyungwe ugana I Rusizi, akavuga ko bagikeneye kubona ubushobozi kugira ngo ibyo biyemeje bibashe kugerwaho.

Akomeza avuga ko ahantu hazajya haparika amamodoka manini hasaba kwitonderwa kugira ngo umunsi umwe zitazahaparika zikarigita.

Agira ati “twamaze kubona ubutaka n’ubwo bukirimo icyayi, turimo kwisuganya hamwe n’inzego dusanzwe dukorana nk’urwego rwa polisi ngo turebe uko aho hantu hakorwa, kuko ahantu hahagarara ibikamyo nka biriya bipakira za toni hagati ya 30 na 50 bisaba ko haba hakomeye”.

Biteganyijwe ko aho hantu hazafasha abashoferi kuruhuka no kuhafatira amafunguro ndetse abashinzwe umutekano wo mu muhanda bakaba bagenzura niba ibyo binyabiziga byujuje ibisabwa mbere y’uko bikomeza urugendo.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

MBEGA IMPANGA MBI! INKORAMARASO GUSA.

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 31-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka