Nyamasheke: Handicap International igiye guteza imbere abacyugarijwe n’ubukene
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta “Handicap International” watangije gahunda y’umushinga w’iterambere ridaheza mu karere ka Nyamasheke uzatwara amafaranga asaga miliyoni 679.
Uyu mushinga w’iterambere ridaheza ugamije gushishikariza abaturage bose guhuza imbaraga mu gufata ibyemezo, gutekereza no kugira uruhare mu bikorwa bibagenerwa.
Abaturage bagifite ubukene bukabije bazafashwa kandi na bo bazagenda bafashanya hagati yabo hagamijwe kugira ngo abantu bose babashe kurwanya ubukene icyarimwe.
Abagaragara ku isonga ni amatsinda y’abaturage bigargara ko bakennye kandi uburyo bwo kwivana mu bukene ubwabo bukaba ingorabahizi.

Abo ni nk’imiryango y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, amatsinda y’ababana na Virusi itera SIDA, abafite ubumuga butandukanye ndetse n’abandi baturage bose bigaragara ko bacyugarijwe n’ubukene.
Umuryango Handicap International ugiye gutangiza igice cya mbere cy’uyu mushinga kizamara imyaka 3 kikazatwara ingengo y’imari ingana n’ama-Euro ibihumbi 800 (arasaga miliyoni 679 z’amanyarwanda).
Biteganyijwe ko abaturage bugarijwe n’ubukene bukabije bagera ku bihumbi birindwi na magana abiri (7200) bazafashwa ku ikubitiro ry’uyu mushinga, ariko nyuma hakazabaho gusangira ubumenyi n’ibitekerezo kugira ngo iri terambere ridaheza rigere ku baturage bacyugarijwe n’ubukene mu karere ka Nyamasheke bagera ku 59884.
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga ku mugaragaro tariki 20/03/2013, Nkurunziza Alphonse uyoboye umushinga “Iterambere ridaheza” wa Handicap International mu karere ka Nyamasheke yatangaje ko kuba barahisemo aka karere ari uko basanze akarere ka Nyamasheke kabarurwamo abakene benshi kandi bishingiye ku miterere yako, imiryango myinshi iharanira iterambere ikaba itarakunze kuhakorera.

Ku bw’ibyo, ngo Handicap International yiyemeje gushyira imbaraga zayo muri aka karere kugira ngo ifatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuzamura iterambere ry’abaturage bacyugarijwe n’ubukene kandi nta wusigaye inyuma.
Abaturage bacyugarijwe n’ubukene bagiye gufashwa n’uyu mushinga bishimiye iki gitekerezo kandi by’umwihariko bakishimira ko uyu muryango ntawe uheza mu gutanga ibitekerezo by’iterambere.
Ndagijimana Alphonse ukuriye abo amateka agaragaza ko basigaje inyuma mu karere ka Nyamasheke avuga ko uyu mushinga ufite itandukaniro n’indi yajyaga ikorera muri aka karere kuko uha buri wese ijambo mu gutekereza umushinga azakora, bityo akaba yumva uyu mushinga uzatuma babasha kugera ku iterambere ntawe uhejwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yabwiye abagenerwabikorwa b’izi gahunda ko iterambere ribasanze batagomba kurihunga ahubwo ko na bo bakwiriye kugira uruhare rufatika kugira ngo uyu mushinga ubafashe gutera imbere koko.

Nibiramuka bikozwe nk’uko biteganyijwe koko, uyu mushinga w’iterambere ridaheza ushobora kugabanura umubare w’abaturage bacyugarijwe n’ubukene mu karere ka Nyamasheke.
Ubushakashatsi buherutse kugaragazwa (2010-2011) bwerekanye ko abaturage bagera kuri 63% bo mu karere ka Nyamasheke bari munsi y’umurongo w’ubukene ndetse aka karere kakaza mu turere two ku isonga mu Ntara y’Iburengerazuba dufite abaturage benshi bacyugarijwe n’ubukene.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa muzabe maso kuko abayobozi ba Nyamasheke baracyarya ruswa. cyane cyane MACYENGA etat civil w’umurnge wa KANJONGO