Nyamasheke: Hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke hagaragaye bamwe mu baturage bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu magambo asesereza abacitse ku icumu ndetse bashaka no gukora ibikorwa bigamije kubagirira nabi.

Mu cyumweru cyo kwibuka cyatangiye tariki 07-13/04/2012, mu murenge wa Nyabitekeri hagaragaye ibikorwa bigera kuri bibiri bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo abandi bari mu biganiro bikorerwa mu midugudu, uwitwa Nzeyimana François wo mu kagali ka Maliba yafashe umuhoro ashaka gutema murumuna we amwishyuza amafaranga bakoreye. Yaje guhura na Rwubusisi Emmanuel wacitse ku icumu ashaka kubakiza undi amusubiza ko yamureka ngo kuko nta sambu y’Abatutsi agifite. Nzeyimana yahise acika na n’ubu aracyashakishwa.

Ikindi kibazo cyagaragaye ubwo uwitwa Nshimyimpano Fidèle wo mudugudu wa Kinunga yashatse gutemesha umupanga mubyara we wacitse ku icumu witwa Uwimana arangije aramubwira ngo ubundi wowe bagusigiye iki? Nshimyimpamo yahise afatwa ajyanwa gucumbikirwa kuri station ya polisi ya Ntendezi.

Muri uyu murenge kandi hagaragaye umugabo witwa Habiyambere Pascal wanze gusabira umuhungu we Hategekimana Frédéric azira ko ashaka kurongora umukobwa w’umututsikazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri, Nkundabarama Jean Claude, yemeza ko ibyo bibazo yabimenye kandi ko nk’abayobozi bafashe ingamba zo kugera mu midugudu yose bigisha abaturage.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka