Nyamasheke: Hadutse ibisa n’ibyo gukwa abahungu

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bahangayikishijwe n’umuco abasore baduye, bakaka amafaranga abakobwa kugira ngo bababere abagabo.

Ababyeyi barasaba Leta guca umuco abasore badukanye utarabasiga mu bukene
Ababyeyi barasaba Leta guca umuco abasore badukanye utarabasiga mu bukene

Ibyo bintu bafata nko kugura ubukwe, utabonye amafaranga biramugora kubona umugabo kuko ntawamujyana atayatanze.

Abakobwa badafite akazi cyangwa andi mikoro ngo nibo bigora cyane, aho bahoza ku nkeke ababyeyi babo ngo babahe ayo mafaranga kugira ngo babone abagabo.

Umubyeyi witwa Nyirasafari Cecile, avuga ko bibagoye cyane, kuko bimaze kubamaraho umutungo, kuko ngo bamwe basigaye banagurisha ibyo batunze kugira ngo abakobwa babo batagumirwa.

Agira ati “Umusore araza akagusabira umukobwa ugira ngo ni umuntu witonze, bagira ngo bajye mu masezerano ati ‘singukura aha iwanyu batampaye amafaranga!’ ati nimumpe amafaranga umukobwa wanyu mukure aha.”

Uwo muco wiganje cyane cyane mu mirenge ya Nyabitekeri, Bushenge, Shangi na Cyato yose yo mu Karere ka Nyamasheke.

Ikiguzi cy’amafaranga yo kugura umugabo yakwa iwabo w’umukobwa nk’uko abo baturage babivuga, ni uguhera ku bihumbi 400Frw, ashobora no kugera kuri 1.000.000Frw bitewe n’ubushobozi umusore abonana umukobwa cyangwa abo agiye gusaba umugeni.

Uwitwa Nyirarukundo Francoise avuga ko n’abadafite amafaranga bagomba kuyashaka byanze bikunze, kugira ngo abakobwa babo babone abagabo.

Ati “Tujya kubona tukabona umukobwa ararira ngo yabuze amafaranga aha umusore, ati ‘gurisha n’amabati y’inzu uraramo, gurisha n’umusarani n’agasambu nkunde mbone urugo, nanjye nti ese mwana njye narubonye ntanze iki?
ati ‘ibyo ni ibya kera.”

Uwo muco wadutse muri ako gace uturuka hehe ?

Nyamasheke ababyeyi bahangayikishijwe n'abasore baka amafaranga abakobwa ngo bazabarongore
Nyamasheke ababyeyi bahangayikishijwe n’abasore baka amafaranga abakobwa ngo bazabarongore

Nyiramubyeyi Leonille, umwe mu babikurikiranira hafi, agira ati ”Ku bw’abakobwa bavuga ngo babaye benshi, bamwe bakumva birambiwe. Yaba ari nk’umukobwa ufite imyaka 35 akavuga ngo reka mfe kuyatanga ndebe ko nava iwacu nkabona iryo zina ry’ubugore.”

Ubusanzwe mu muco Nyarwanda, inkwano itangwa n’umuhungu, icyakora mu gihe itabonetse habaho ubwumvikane mu miryango ubukwe bugataha.

Umwe mu basore bo muri ako karere utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko azi ibyabaye ku babyeyi baturanye aho umusore yarambagije umukobwa ariko akisubiraho ku munsi w’ubukwe ngo kuko nta mafaranga bamuhaye.

Ati “Icyo kibazo cyaje gukemuka ari uko uwo mubyeyi agurishije n’inzu atekeramo ngo akunde abone amafaranga. Isambu yaragurishijwe ibintu byose biratangwa ku mugaragaro babona ibihumbi 700Frw (yo guhonga umuhungu).”

Abasore basigaye basa n’aho babigize ubucuruzi kuko hari n’abasigaye bashyiraho abakomisiyoneri bashinzwe kubashakira umukobwa ufite amafaranga menshi.

Gaju Jeanne agira ati “Hari n’igihe umuntu aza akaba azi ko mfite ayo mafaranga, ankakoraho ubucuruzi akavuga ko azabijyamo bigakunda, byakunda nkamuha udufaranga kubera ko yangiriye muri iyo dosiye, noneho umugabo nkamubona.”

Abakuze babyamaganira kure bavuga ko bihabanye cyane n’umuco Nyarwanda ugendanye n’ubukwe, kandi bikaba bibatesha agaciro abakobwa, nk’uko umusaza witwa Mutuyemungu Reverien abivuga.

Ati “Ubundi se yakongera kugira agaciro imbere ya Nyirabukwe cyangwa Sebukwe ! nta gaciro.”

Kuba ibyo bikorwa mu bwumvikane bw’abagiye kurushinga hagati yabo, biragoye ko byacika burundu, cyane ko aho bijya hanze ari aho umukobwa cyangwa ababyeyi babuze amafaranga yo guha umukwe ngo abajyanire umukobwa bityo bigatuma hakavuka ibibazo bishobora no gutuma uwo mukobwa abura umugabo.

Mu minsi yashize muri ako karere kandi hadutse icyitwa isake y’umukwe, aho umusore wabaga agiye gusura umukobwa arambagiza, yakirizwaga inyama y’isake akayirya wenyine nk’izimano, aho batayimuzimaniye bikaba byanatuma umukobwa abengwa, gusa ubuyobozi bwarabihagurukiye birarangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ibi bintu ndabyemeye cyane.nibabanze bumve imbaraga abasore bakoresheje kugirango babone abagore.kuko twajyaga tubivuga bakaduseka.

karisa yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

nibayatange

EV yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

Ahaaaaaa,ibibyo se noneho nk’abanyarwana turabyita nkwiki?
nukuri birakabije pe.mwabari mwe ni mwihagarareho
mwokwitesha agaciro.mu menye ko hatubaka amafaranga
ahubwo Imana niyo itanga urugo.

Francois yanditse ku itariki ya: 19-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka