Nyamasheke: Gukora nabi kw’abajyanama ngo bihembera ruswa

Kuba abajyanama b’utugari n’imirenge bakora nabi biri mu bihembera ruswa cyane bikozwe n’abayobozi b’utugari cyangwa ab’imirenge mu karere ka Nyamasheke.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste mu mahugurwa yagenewe abajyanama b’utugari n’imirenge ndetse n’abahagariye abikorera, kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ukuboza 2014 ku cyicaro cy’ako karere, ku gukumira akarengane na ruswa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko kuba hari ibyemezo byagakwiye kuba bifatwa n’inama y’abajyanama mu karere ntibikorwe ahubwo bigafatwa n’abayobozi b’imirenge cyangwa b’utugari cyangwa se ab’imidugudu, biri mu bituma bagwa mu gishuko cyo kuba barya ruswa kuko bidakorerwa mu nzira zari zikwiye.

Habyarimana avuga ko imikorere mibi y'abajyanama iri mu bihembera ruswa.
Habyarimana avuga ko imikorere mibi y’abajyanama iri mu bihembera ruswa.

Habyarimana atanga urugero rwa gahunda ya Girinka aho hashobora kuba hari umuturage wakwihererana umuyobozi w’Akagari akamuha ibihumbi 10 ubundi akamushyira ku rutonde rw’abazahabwa inka kandi atayikwiye, mu gihe akazi ko gushyira abantu ku rutonde kagakwiye gukorwa n’inama njyanama.

Agira ati “ubundi ukurikije uko inzego zubatse nta hantu ruswa yamenera ariko impamvu bishoboka ni uko inama zose zikorwa zigamije gufata ibyemezo bifitiye abaturage akamaro mutabigiramo uruhare, bityo umuyobozi akabikora mukabyemeza mutabizi, mutazi n’amakosa abirimo”.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko nta myanzuro azongera kwakira ituruka mu tugari cyangwa imirenge mu gihe idasinyweho n’abagize inama njyanama mu rwego rwo kwirinda amakosa aganisha muri ruswa.

Ntirenganya Faustin uhagariye inama njyanama y’akagari ka Nyagatare mu murenge wa Mahembe avuga ko bagira imbogamizi z’inama nke bagira bityo abaturage ntibabamenye uko byakagombye, bityo ngo bituma batanamenya inshingano zabo, rimwe na rimwe ugasanga abayobozi n’abajyanama badasobanukiwe n’uburyo bashobora gukorana.

Abajyanama bagaragaje ko bagikeneye amahugurwa ngo babashe kuzuza inshingano zabo.
Abajyanama bagaragaje ko bagikeneye amahugurwa ngo babashe kuzuza inshingano zabo.

Ntirenganya avuga ko kuba hari gahunda nyinshi ziza zivugwa ko zihuta biri mu bikurura ko abayobozi babikora bihuta ndetse ntibabagishe inama, ibyo yita gutekinika, byashobora no kuzamo ruswa.

Agira ati “hakunda kuza gahunda bakazita ngo zihuta, uko kugenda byihuta niho ruswa ibonera icyuho kuko biba ngombwa ko abayobozi bazitekinika bityo bikagera ku karere abajyanama tutabizi”.

Muri rusange abajyanama bagaragaje ko bagikeneye amahugurwa kugira ngo babashe gusohoza neza no kumenya inshingano zabo, bizatuma ruswa icika burundu.

Abitabirye iyi nama basabwe kandi kongera kunoza uburyo batangamo serivisi ku baturage mu kumenyeshwa gahunda za Leta, kubabwira ibyo bakora no kubarangira aho babisanga kandi babakundisha ibikorwa bakorerwa.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 2 )

amenyo mabi weeeeeeeeeeeee!

sala yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

UYU ubivuga se nimiseke igoroye? ninde UMURUSHA KUYIRYA HARI AHO ATABAYE AKABARORE? NINDE umurusha kuyitanga? na we ari mumazi abira mu kunyereza umutungo wa ruubanda nubwo agenda abihakana, iminsi iba myinshi igahimwa n umwe na ndagijimana YAJYAGA YIGAMBA KO ATAFUNGWA akumva ko azirukana abakozi akaguma yigarambya anyereza ibya rubanda ariko IMANA YAMWERETSE KO IMINSI Y IGISAMBO ARI 40.

nyamasheke yanditse ku itariki ya: 6-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka