Nyamasheke: Gaze yakomerekeje abanyeshuri bane
Abanyeshuri bane biga muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic mu Karere ka Nyamasheke, bahuye n’impanuka yo guturikanwa na Gaze aho bacumbika, bose barakomereka.
Inzu yabereyemo iyo mpanuka iherereye mu Murenge wa Kanjongo mu Mudugudu wa Gataba, ikaba igizwe n’ibyumba bitandatu bicumbitsemo abanyeshuri 17, ariko icyumba kimwe ni cyo cyagize ikibazo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro tariki 21 Gashyantare 2024 ubwo abanyeshuri bari batetse, Gaze irabaturikana iteza inkongi y’umuriro.
Ati “Umunyeshuri yafunguye Gaze umuriro uhita utangira gusakara hose, bivuze ko yari ifite ikibazo mbere yuko icanwa. Abo banyeshuri bakomeretse byoroheje ndetse n’inkongi inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage, bahise bayizimya bituma hatangirika ibintu byinshi”.
Uko ari abanyeshuri bane bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga, mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke. Ibyangijwe n’iyo nkongi byabariwe mu mafaranga agera ku bihumbi 250.
ACP Rutikanga agira inama abantu zo kujya bitwararika igihe batetse, ndetse mbere yo guteka kuri Gaze bakabanza bakagenzura niba ifunze neza cyangwa idafite ikindi kibazo, kugira ngo birinde ibyago byo kuba yabaturikana.
Ikindi yibukije abakoresha Gaze ni ukujya batekera ahantu hadafunganye cyane, ndetse bagafungura amadirishya kugira ngo aho batekeye haboneke umwuka.
Mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, harimo no kwigisha abantu kumenya guhangana n’inkongi z’umuriro igihe bahuye n’icyo kibazo, mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi batarahagera.
Ubu bukangurambaga bukorerwa ahantu hatandukanye mu bigo byigenga, amashuri amavuriro n’ahandi hahurira abantu benshi.
Ikindi Polisi ishishikariza abantu ni ugutunga za Kizimyamwoto igihe bahuye n’inkongi, bakabasha kuyizimya itarangiza ibintu byinshi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndashimira byumwihariko abashinzwe umutekano babashije kuhagerera kugihe mbwira nabo banyeshuri kujya babanza kugenzura gas mbere yo kuyikoresha murakoze