Nyamasheke: Buri murenge ugiye kugira poste ya polisi
Guhera mu kwezi kwa Nyakanga buri murenge wo mu karere ka Nyamasheke ugiye kugira poste ya polisi mu rwego rwo gufasha abaturage gufata abanyabyaha no kubageza aho bagomba gucumbikirwa ku buryo buboroheye.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana ubwo yasuraga akarere ka Nyamasheke, kuri iki cymweru tariki 11 Mutarama 2015.
Umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana avuga ko bamaze kwemeza ko buri murenge uzaba ufite poste ya polisi mu rwego rwo gufasha abaturage batuye ahantu kure kugeza abanyabyaha aho bagomba gufungirwa ndetse no kubafasha kugera kuri polisi gutanga amakuru cyangwa ubuhamya bw’ibyabaye ku buryo buboroheye.
IGP Emmanuel Gasana yasabye abayobozi b’imirenge kuzafasha kugira ngo icyo gikorwa gishobore kugenda neza, bakazatunganya aho abafashwe bashobora gufungirwa bakazabikora mu bufatanye na polisi.
Yagize ati “mu kwezi kwa karindwi buri murenge uzaba ufite sitasiyo ya polisi, gusa ntabwo hazaba hari abapolisi benshi, birabasaba kuzafasha gutunganya aho bashobora gufungira abafashwe bakekwaho ibyaha”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahembe, Munyankindi Eloi, avuga ko bizaba ari igisubizo gikomeye mu murenge ayobora nihagera poste ya polisi, ngo kuko byabafataga igihe kinini mu kugeza abanyabyaha aho bagomba gufungirwa, rimwe na rimwe bakaza kurekurwa kuko abatangabuhamya, bacikaga intege zo kugera aho babutangira.
Agira ati “twari tugowe cyane no kugeza abanyabyaha aho bagomba gufungirwa, ntibyoroshye kubona imodoka ya polisi cyangwa iy’akarere buri gihe ndetse hari abashoboraga gufungurwaga kuko babuze ubashinja kuko abatangabuhamya babaga bava kure, nta mafaranga bafite yo kugumya gukurikirana abo banyacyaha”.
Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere dufite imirenge iri ahantu kure ugereranyije n’aho sitasiyo zizwi ziherereye, nka sitasiyo ya Kanjongo na sitasiyo ya Ruharambuga.
Umurenge wa Mahembe ubwawo uri kuri kirometero zisaga 40 uvuye aho sitasiyo ya polisi ya Kanjongo iri, aho bohereza abanyacyaha.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|