Nyamasheke: Bubakisha imbaho kubera kubura ibyondo ariko ngo binahangana n’ibiza

Abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke na Rusizi bagira imyubakire utasanga ahandi bitewe n’uburyo babyumva n’imiterere y’ako karere nk’uko babivuga.

Iyo ugeze muri utwo turere ubona amazu afite imbaho zo mu biti zivuye hasi kugera ku gisenge, wakwinjira mu nzu ugatangazwa n’uko harimo ibyondo bihomesheje kuri izo mbaho, ku buryo nta mbeho ishobora gucengera ngo igere imbere.

Mu gihe usanga abandi baturage batuye ahandi bakoresha amatafari akozwe mu bitaka bakubakisha ibyo bita rukarakara, abandi bakubakisha amatafari ahiye , abandi bagakoresha amatafari akozwe muri Sima, abaturage ba Rusizi na Nyamasheke bo bubakisha imbaho kandi bakavuga ko aribwo buryo bwiza bwo kubaka inzu zigakomera kandi badahenzwe.

Iyo irebeye inyuma ubona inzu yubakishije imbaho gusa.
Iyo irebeye inyuma ubona inzu yubakishije imbaho gusa.

Safari Jean Marie Vianney avuga ko iyi myubakire iterwa n’uko kubona icyondo gikomeye cyo gukoresha amatafari ya rukarakara bitoroshye bitewe n’imiterere y’ubutaka bwabo budakomeye bityo bagakoresha ubwo buryo bwo gushaka ibyondo bike bashyira imbere ubundi bagashyiraho imbaho kuko bafite ibiti byinshi kandi bigahenduka.

Yagize ati “ntabwo byoroshye kubona ubutaka bukomeye bwo kubumbisha amatafari ya rukarakara, kandi ntabwo dukize cyane ngo dukoreshe amatafari ahiye, duhitamo gukoresha ibyondo bike ubundi tugashyiraho imbaho kandi usanga ari byiza cyane, ukabona n’inzu icyeye kurusha izisanzwe cyane cyane iyo uyirebye uri inyuma yayo”.

Inzu zubakishije imbaho ubona zigaragara neza inyuma.
Inzu zubakishije imbaho ubona zigaragara neza inyuma.

Mukurarinda we avuga ko inzu yubakishije imbaho ikomera cyane kurusha inzu yubakishije amatafari asanzwe, avuga ko mu gihe cy’umutingito wigeze kwibasira utu turere aribwo babonye ko kubakisha imbaho aribyo bya mbere.

Yagize ati “nta nzu yigeze igwa iriho imbaho mu gihe inaha habaga umutingito ukomeye, inzu z’amatafari zahise zihirima ariko abafite inzu ziriho imbaho ntacyo zabaye”.

Urebeye imbere ntiwamenya ko inzu yubakishije imbaho.
Urebeye imbere ntiwamenya ko inzu yubakishije imbaho.

Abaturage bubakishije imbaho bavuga ko uyu ari umwihariko wabo kandi ko bishimira kuba utuma aho batuye hagaragara neza kandi bakaba mu nzu bizeye ko zikomeye zidasaduka uko ziboneye kandi zikaramba.

Ubutaha tuzabagezaho icyo abashinzwe kurengera ibidukikije babivugaho cyane ko hari amakuru avugwa ko imyubakire nk’iyi ishobora kuba izacibwa mu minsi ya vuba.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka