Nyamasheke: Batanu batorewe kujya ku rutonde rw’abadepite ba FPR
Abagore 3 bari basanzwe ari abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abagabo 2 bari abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke batore we kuzahagararira akarere ka Nyamasheke ku rutonde rw’Abakandida-Depite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Aba bakandida batowe tariki 14/07/2013 ni Kankera Marie Josée waje ku isonga n’amajwi 388 (98.5%), Mwiza Esperance wagize 322 (81.7%) na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie wagize amajwi 310 (78.7%); bose bakaba bari basanzwe ari Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu rwego rw’abagabo ho hazamutse Kalimunda Réne wagize 368 (93.4%) na Ndashimye Léonce wagize 362 (91.9%). Aba bagabo bombi bo bakaba basanzwe ari abajyanama mu Nama Njyanama y’akarere ka Nyamasheke.
Muri rusange, aya matora yagaragayemo imfabusa (rusange) 2; imwe ku ruhande rw’abagabo n’imwe ku ruhande rw’abagore. Inteko itora yari igizwe n’abanyamuryango 394 ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke.

Aba bakandida 5 bavuye mu bakandida 15 barimo abagabo 10 n’abagore 5 bahatanaga gutoranywamo 5, ariko ubwo hatangwaga umwanya wo kwiyamamaza imbere y’inteko itora, abagabo bandi biyamamazaga bagaragaje ko bafitiye icyizere 2 batowe maze basaba ko abari kubatora kwegurira amajwi yabo babiri bo ku isonga.
Ku ruhande rw’abagore na ho ni ko byagenze abakandida babiri mu bahatanaga bahariye amajwi yabo batatu babonagamo icyizere gisumbye icyabo ari na bo baje gutorwa n’inteko itora.
Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Ntaganira Josué Michel ari na we watangaje aya majwi yashimiye inteko itora kuko yatoye mu mucyo no mu bwisanzure kandi hakaba nta mfabusa nyinshi zabayeho.
Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye abakandida batowe uburyo biyamamaje bagaragaza imigabo n’imigambi myiza bafitiye abaturage mu rwego rw’ubuvugizi kandi yongera gushima n’abataje ku rutonde kuba babonye ko ari byiza guhuza imbaraga bakazerekeza ku bo babonamo ubushobozi buhanitse.
Umukuru wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurikiyinka Jean Népomuscène yagaragaje akanyamuneza yatewe n’uburyo amatora y’abazajya ku rutonde rw’abakandida-depite ba FPR yagenze neza mu karere ka Nyamasheke. Yavuze ko ari intambwe nziza ya demokarasi igenda igaragara kandi asaba abanyamuryango ba FPR mu karere ka Nyamasheke kuyisigasira.

Yasabye abanyamuryango ba FPR ko bazakomeza kuba inyuma y’abo batoye kandi abatowe na bo mu gihe baba batorewe kujya mu Nteko ishinga amategeko bagakomeza gusangira ibitekerezo n’ababatoye kugira ngo intego zabo zigerweho.
Mu gihe mu tundi turere, hatorwaga abagabo 2 n’abagore 2 bazatoranywamo abazajya ku rutonde rw’abakandida-depite 80 ba FPR-Inkotanyi, mu karere ka Nyamasheke ho hagaragaye umwihariko hemerewe abagore 3.
Nubwo mu turere twose habaye aya matora mu rwego rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi, biteganyijwe ko urutonde rw’abakandida ndakuka 80 bazamamazwa n’uyu muryango ruzamenyekana tariki 04/08/2013.
Emmanuel NTIVUGURUZWA
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aya ntabwo ari amatora. Technic za Kalisiti nizo zibereyemo. Ibi rwose bica intege abanyamuryango.
mukosore abo kuvuga ngo hatowe batanu ntibishoboka abenshi ni 4; abo bagore 3 harimo uwatsinzwe.