Nyamasheke: Bashinjanya kuba intandaro y’ubushoreke n’ubuharike
Abagabo n’abagore batuye mu murenge wa Ruharambuga bavuga ko ubuharike n’ubushoreke bukomeje gufata isura mbi kandi bukaba bugenda bukura umunsi ku munsi ku mpamvu batavugaho rumwe.
Abagore bavuga ko muri iyi minsi abagabo bagenda baba ibisambo bigatuma iyo yamaze kubyara abana benshi ubukene bugatangira kuza kurya neza biba bitagishobotse, bigatuma abagabo bahitamo kujya gushaka abandi bagore ku ruhande bashobora kubatekera neza.
Aba bagore bavuga ko abagabo bo muri Ruharambuga iyo bamaze kunywa inzoga bumva bishakiye abandi bagore bityo n’amafaranga y’urugo bari bafite bakayashora mu nshoreke.
Uzamukunda Antonia avuga ko abagabo batakinyurwa n’abagore bishakiye abandi bagakurikira ubutunziabandi bagore bafite ndetse ngo abenshi bagenda bakurikiye imitungo.
Agira ati “nanjye naharitswe n’umugabo ajya kwishakira umwarimukazi ngo ntiyakomeza kubana n’umuhinzikazi kandi yansiganye n’abana bane, habura iki ngo ubuyobozi buturenganure bushyire mu kuri?”
Ku ruhande rw’abagabo bavuga ko abagore bamwe basigaye bananira abagabo, bagashaka kuyobora ibintu byose, ndetse ubwumvikane bukabura, bigatuma bahitamo kwigendera aho kurwana n’abagore babo.
Abagabo bavuga ko hari abagore bakora ibyo bashatse bagataha igihe bashakiye ndetse ntibabe bagifatanya n’abagabo mu rugo ngo bitwaje ko ngo bahawe ijambo, bagasaba ko leta yakumvisha abagore ko bafashe uburinganire nko guhangana aho kuzuzanya.
Ndagijimana Callixte asaba abayobozi kureba ibibazo bikomeje gusenya ingo kuko we yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore kuko uwo yari afite yamubuzaga amahwemo amubwira ngo ari mu ndaya bigatuma bahora barwana afata icyemezo cyo kumubisa.
Ati “aho kwicana n’umugore narigendeye, ubuyobozi nibumpana nzabyihanganira kuko nta kundi nabigenza.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Ndindayino Jean Claude avuga ko ikibazo cy’ubushoreke gihari mu murenge ayobora ariko ko atari ikibazo gifite intera ndende ariko kandi bakaba baramaze gufata ingamba ku buryo bigabanuka.
Ati “hari ingamba zafashwe zirimo gukora umugoroba w’ababyeyi, no kugumya gukangurira abantu bashakanye ku buryo butemewe n’amategeko kujya mu mategeko, no kubuza uwashaka kuzana undi mugore batarashyingiranywe.”
Ndindayino avuga ko amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abagabo n’abagore akenshi ashingira ku mitungo aho usanga akenshi abagabo bashaka kuyigwizaho, gusa agasaba abashakanye kwibuka ko ikiganiro no kwihanganirana aribyo byubaka urugo rugakomera.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko rwose abantu bazumva ryari ko ubworoherana aribwo butanga amahoro murugo kandi byose ari ugufashanya, umuryango ufite amahoro ni igihgu kiba gidite amahoro ahagije