Nyamasheke: Barakiruka inyuma y’ingurane zo mu 1972
Abaturage basaga 50 batuye mu murenge wa Ruharambuga bavuga ko babariwe guhabwa ingurane mu mwaka wa 1972, ubwo hari hagiye gushyirwa amashanyarazi muri uwo murenge bakabwirwa ko bazishyurwa ariko kugeza na n’ubu bakaba batarishyurwa.
Twahirwa Jean Claude atuye mu mudugudu wa Kayove akagari ka Save mu murenge wa Ruharambuga avuga ko ikibazo cye cyakurikinwaga n’abe bakiriho, ariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi niwe usigaye ukurikirana ikibazo cyo kwishyurwa, ishyamba ryatemwe mu 1972, bakabarirwa na komini y’icyo gihe na nubu bakaba batarabona amafaranga babariwe.
Agira ati “batemye ibiti 28 byose batubarira amafaranga asaga ibihumbi 160, twakigejeje ku byobozi bose bayoboye inaha, guhera kuri Muragwa Vincent, Kanamugire Adolphe bayoboye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza kuri Habyarimana Jean Baptiste uyobora Nyamasheke kugeza ubu, ariko bose batubwira ko bazabikurikirana kugeza magingo aya ntituzi amaherezo”.
Twahirwa avuga ko mu gukemura ikibazo cyabo bazibuka ko amafaranga y’icyo gihe atangana n’ay’ubu ndetse bakabaha n’amatike atagira ingano bamaze gukoresha baza ku karere kwishyuza.
Karekezi Telesphore nawe avuga ko bahangayikishijwe no kuba abayobozi bose batabaha umwanzuro niba bazihombera cyangwa se bazagera ubwo bahabwa amafaranga yabo, ahubwo bakababwira ko ikibazo cyabo kizakemuka, ko bakigikurikirana, bagahora basiragira batazi amaherezo.
Yagize ati “iyaba batubwiraga ko bitazashoboka ntitwakongera kwirirwa tuza buri munsi ku karere, ariko batubwira ko bazatwishyura buri munsi nyamara tugategereza amaso agahera mu kirere, agronome w’akarere yaraje arabara atubwira ko bazatubwira, abayobozi bose bageze aha baratubwira ngo bari kubikurikina bakarinda bavaho hakaza abandi ntacyo babikozeho”.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki cyibazo bukizi ariko ko ari ikibazo kimaze iminsi gisaba ubushishozi bw’inzego zose, bakazicara hamwe bakareba uko cyakemuka.
Ni muri urwo rwego aba baturage bahawe umunsi wo ku wa kabiri wa nyuma w’uku kwezi kwa Gicurasi ,ubwo ku karere inama ngishwanama y’akarere n’abayobozi b’akarere bazicara bagakemura ibibazo by’abaturage harimo n’iki kibazo cy’abaturage kimaze imyaka myinshi kitarangira.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|