Nyamasheke: Bamaze amezi atandatu barabuze amazi meza

Abatuye Akagari ka Shara mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko babuze amazi,hashize amezi atandatu bavoma amazi mabi y’ikiyaga cya Kivu.

Aho bavomaga ntihaheruka amazi
Aho bavomaga ntihaheruka amazi

Icyo kibazo cyo gukoresha amazi mabi bari bamaze igihe baragisezeye ngo gituma barwara inzoka zo mu nda ziterwa n’umwanda uturuka ku mazi mabi.

Salomon Munyankindi ati “amazi ntayo, barimo badukorera iri barabara habayeho ko bakuramo imiyoboro yari isanzwe aho iviriyemo barongeye barasanura ariko ntiturabona amazi.

Tuvoma ikivu cyangwa tukajya kuvoma i Nyamasheke kandi ni kure ni nko muri kirometero eshanu.”

Abatuye ako Kagari basaba ko bakongera guhabwa amazi byihuse kugira ngo bareke gukoresha amazi meza abatera indwara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien avuga ko ibura ry’ayo mazi ritaturutse ku ikorwa ry’imihanda ahubwo ko ngo byatewe n’uko bashakaga kwagura umuyoboro w’amazi aha akabizeza ko mu gihe kitarenze ibyumweru 2 bazongera kubona amazi meza.

Ati “Nibyo koko amatiyo yaracitse ariko ikibazo twari dufite kugeza ubu ntabwo ari umuhanda ahubwo ikibazo ni mu buryo bwo kwagura umuyoboro.

Yari yarahagaze ubu bamaze kubona moteri isunika amazi akava mu kabande akazamuka ku buryo ubu bagiye gutunganya itiyo yari yaracitse amazi akagenda akagera aho agomba kugera.”

Kubera kubura amazi bavoma mu kivu
Kubera kubura amazi bavoma mu kivu

Akomeza avuga ko iyo mashini izamura amazi imaze iminsi mike ibonye ibikoresho byose yari ikeneye, none mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri ikazaba ikora.

Abaturage 85% bo mu Karere ka Nyamasheke nibo bagerwaho n’amazi meza. Uyu muyoboro wa Rusayo Kagano ureshya n’ibirometero 49 n’umara kuzura, ukazongera umubare w’abaturage bagerwaho n’amazi meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jyewemfite ikibazocyamazi
mumurengewanyabitekeri
akarerekanyamasheke
natwetumazehafi
imyakaigerakuri4
ntamazitubona mezatuvoma
mucyiyagacyakivu
imyandaibayuzuyemocyane

mudukorere
ubuvugizitubone
amazomezamurakoze?

ntigurirwa jeanbosco yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka