Nyamasheke: Bakereye kwakira Perezida Kagame

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu ndetse n’abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba, by’umwihariko mu Karere ka Nyamasheke, bazindutse bakereye kwakira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame yageze i Nyamasheke
Perezida Kagame yageze i Nyamasheke

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame araganira n’abaturage b’aka Karere ku iterambere bagezeho, haba mu mibereho myiza no mu bukungu ndetse no ku bibazo bafite kugira ngo abafashe kubikemura.

Abaturage ba Nyamasheke basaga ibihumbi 400, baje kwakira Umukuru w’Igihugu, aho abagore bateze ingori nk’ikimenyetso cyo kumwishimira, ndetse no kumuha icyubahiro nk’umuyobozi mwiza wabagejeje kuri byinshi.

Bateguye ibisabo ndetse n’ibiseke mu rwego rwo kumwereka ko bafite amata ndetse n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, banamushimira gahunda ya Girinka yageze kuri benshi.

Abaturage benshi bishimira iyi gahunda yo kwegerwa n’Umukuru w’igihugu, kuko ahantu ageze asiga akemuye bimwe mu bibazo byabo ndetse ibidahita bikemuka ako kanya, agatanga umurongo w’uburyo bigomba gukemukamo.

Uru rugendo rwa Perezida Paul Kagame rusigira abayobozi umukoro wo kwisuzuma, bagatunganya ibitarabashije gushyirwa mu bikorwa ndetse bagakosora amwe mu makosa aba yagaragaye mu mikorereye yabo.

Uyu ni umunsi wa 3 w’uzinduko rwa Perezida Kagame agiriye mu turere dutandukanye, kuva tariki 25 Kanama 2022, aho yahereye mu Karere ka Ruhango, akomereza mu karere ka Huye aganira n’abavuga rikumvikana, tariki ya 26 Kanama yasuye abaturage b’Akarere ka Nyamagabe, nyuma ajya mu Karere ka Rusizi, naho aganiriye n’abavuga rikumvikana bo muri ako karere.

Biteganijwe ko Nyuma yo gusura abaturage b’Akarere ka Nyamasheke, Umukuru w’Igihugu azakomereza urugendo rwe mu Karere ka Karongi, kuri Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka