Nyamasheke: Bagiye kubaka umudugudu ntangarugero uteye nk’uwa Kinigi
Nyuma yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, Umudugudu watashywe ku ya 4 Nyakanga 2021 ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora, hagiye kubakwa undi mudugudu wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, mu ntanzi z’ikiyaga cya Kivu.

Imidugudu nkomatanyabikorwa, ni ishusho y’icyerekezo u Rwanda rwihaye mu ntego yo gutuma Umunyarwanda atura neza kandi agatera imbere.
Umushinga wo kubaka uwo mudugudu ukomeje gutegurwa n’ubwo hataragaragazwa igishushanyo mbonera, ariko biragaragara ko umudugudu ugiye kubakwa ufitanye isano n’uwubatswe mu Murenge wa Kinigi.
Aho uwo mudugudu ugiye kubakwa hakomeje gusurwa, ndetse ku wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, Min w’Ubuhinzi n’ubworozi, Geraldine Mukeshimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, n’abandi bayobozi, bagendereye Akarere ka Nyamasheke, mu rwego rwo gutegura iyubakwa ry’uwo mudugudu ntangarugero mu Murenge wa Gihombo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, avuga ko mu Murenge wa Gihombo ahahoze Komine Rwamatamu, ari ho hagiye kubakwa uwo mudugudu, uzatuzwamo imiryango isaga 140, nk’umushinga mugari uzaherekezwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Yagize ati “Hano Nyagahinga hagiye kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo imiryango isaga 140, ikigo nderabuzima kigezweho, amashuri mashya harimo na smart class rooms, umuhanda wa kaburimbo, agakiriro, ECD, Salle polyvalente, ibibuga n’ibindi”.
Arongera ati “Uyu ni umushinga mugari, kuko uzaherekezwa n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bigezweho, bikazatanga akazi ku rubyiruko, abagore n’abagabo, byubake ubumwe bw’abahaturiye bose”.
Ni umushinga washimishije benshi, aho bavuga ko Akarere ka Nyamasheke raporo zagiye zigaragaza ko ari ko karere gafite umubare munini w’abaturage bakennye, ubu bagiye gutera imbere bitewe n’ibyo bikorwa remezo bagiye kwegerezwa.

David Mugarura ati “Ni byiza ko ibikorwaremezo bikomeje kwegerezwa abaturage”.
Hatungimana Damien ati “Iyi midugudu ni igisubizo ku iterambere rirambye, amashuri, amavuriro, imyidagaduro kuko ibibuga biri hafi aho, isuku, ubukorikori, iyi gahunda ni nziza”.
Uwimana ati “Aha hantu ni heza cyane, umuyaga uturuka mu kiyaga cya Kivu uzajya uzana amahumbezi mu mudugudu”.
Ndatumuremyi Japhet, ati “Iki ni ikimenyetso cyiza, kigaragaza ko dufite ubuyobozi bwiza bwita ku baturage”.
Mbarushimana Pio ati “Uzaba umeze nk’uwa Kinigi neza neza! Genda Rwanda uraryoshye”.
Tuyiringire Aimable ati “Genda Rwanda uratengamaye, turabashimiye Hon. mukomeze muduhe iterambere twifuza!”

Theoneste Nsengimana Gasore ati “Koko nta gihugu cyaruta u Rwanda ndabarahiye! Umunsi ku wundi ibyiza biza umusubirizo, Leta y’Ubumwe muri ntagereranwa rwose mureke dutete kuko twarateteshejwe. Umuturage ku Isonga, ni rweme”.
Ingabire Gilbert ati “Njyewe nikundira ukuntu Hon.Gatabazi yicisha bugufi iyo mubonye ari kumwe n’abaturage amarangamutima arazamuka rwose, akunda gusabana nabaturage”.
Ohereza igitekerezo
|
Twishimiye iyi nkuru, Umubyeyi wacu arakarama, arakagwira, Gihombo, Nyamasheke turishimye cyane, Dutegereje twizeye,twishimye.
Ubuyobozi bwacu bwarakoze kutwibuka kuko akarere kacu ka NYAMASHEKE kari mu turere twashigajwe inyuma mu iterambere,bazadufashe n’imihanda ihuza imirenge ndetse n’ibikorwa remezo:amashuri,amavuriro ndetse n’amasoko ikorwe kuko mu bituma abaturage b’ako karere tuguma mu bwigunge nabyo birimo.
Murakoze.
Muzawubake na bannyahe...banyiraho bawujyemo bishimye niba guca ubukene n.akajagari aribyo bigenderewe .sinumva iriya rwaserera ihari icyo igamije