Nyamasheke: Bacibwa amande y’akanozasuku nta hantu gacururizwa mu karere kose
Abamotari bakorera mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bacibwa amande n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ahwanye n’ibihumbi 10 iyo babafashe batwaye umugenzi utambaye akanozasuku, mu gihe bemeza ko nta hantu kagurirwa mu karere kose.
Abamotari bavuga ko hari igihe utunozasuku tujya tubageraho duturutse i Kigali bakatugura amafaranga 100 twageze i Nyamasheke hakaba ubwo bamara igihe kini bategereje ko utundi tuboneka, mu gihe abashinzwe umutekano wo mu muhanda baba bari kubaca ayo mande y’uko badafite akanozasuku.
Umwe mu bahagarariye abandi ba motari witwa Habiyaremye Gilbert avuga ko akanozasuku bajyaga bagakura aho bita mu i Tyazo ku cyicaro gikuru cya koperative y’abamotari, nyamara ngo kaboneka rimwe ubundi ntikaboneke mu gihe gucibwa amande byo bidahagarara.
Agira ati “ni ikibazo gikomeye kuko tutabasha kubona utwo tunozasuku mu gihe abo duhagarariye bo bakomeza gucibwa amafaranga yo kutatugira”.

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, avuga ko polisi ishinzwe kubahiriza amategeko kuba utunozasuku twaba duhari cyangwa tudahari bitayireba ibyo byabazwa abashinzwe kuducuruza.
Agira ati “twebwe dushinzwe kureba ko amategeko akurikizwa ntabwo dukora ubucuruzi, hari n’abandi bajya batubwira ngo dufite ikibazo cyo kubona uruhushya rutwemerera gutwara abantu n’ibintu, twebwe si twe tubitanga icyo dushinzwe ni ukureba ko amategeko yakurikijwe”.
Koperative ivuga ko utunozasuku twabonetse
Uhagarariye abamotari mu karere ka Nyamasheke, Nsengimana Onesphore avuga ko utunozasuku twigeze kubura ariko ko ubu twamaze kuboneka uwadushaka yatubona.
Agira ati “utunozasuku twarabonetse abadukeneye bashobora kutubona, nta rwitwazo bakwiye kongera kugira, twabanje kubura igihe twabaga tutaboneka ahantu hose ariko ubu turahari muri koperative yacu, ntihazagire uwongera gucibwa amande kubera ko yabuze aho akagurira”.
Utunozasuku ni umwambaro wambarwa mu mutwe mbere yo kwambara ho ingofero zirinda umutwe bita casque, mu rwego rwo kwirinda guhererekanya umwanda uba ku mutwe mu gihe abagenzi bahererekanya izo ngofero iyo bagiye kuri moto.
N’ubwo mu turere twinshi katagikoreshwa mu karere ka Nyamasheke akanozasuku karacyafite agaciro mu kwirinda umwanda uba muri za casque.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twagiraga ngo mudufashe ku kibazo cy’utunozasuku abamotard ba nyamasheke bararenga kuko uhagarariye police mu karere ka karongi yasobanuye ko isuku y’umuntu ari ku giti cye bitareba police anasobanura ko nta mpamvu zo guca abo bamotard amande yutunozasuku none mufashe abamotard ,Ikindi umuntu yakibaza kuki rusizi batabaza akanozasuku ,karongi ntibakabaze ,nyamagabe ,muhanga ,karongi,ndetse no mu mujyi wa kigali nukuvugako se Nyamasheke aribo isuku bayirusha abandi cg ni amayeri ya onesphore yo kurya abamotari amafaranga yabo kuko ubundi akanozasuku katagura 100 ahubwo kagura 50 ahubwo baduteje umwanda kuko kubera ukuntu gahenda akanozasuku kamwe kambara abantu 15 mudutabare