Nyamasheke: Aratakambira abayobozi ngo bamufashe kwishyuza Umurenge wa Bushekeri

Umuturage witwa Hakizimana Védaste aratakambira inzego zitandukanye z’ubuyobozi kumufasha mu kibazo afitanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri, cyo kuba atarishyuwe amafaranga yakoreye.

Uyu muturage yishyuza amafaranga asaga ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda yakoreye ubwo yashyiraga amashanyarazi (installation) mu kigo gishya cy’urubyiruko cya Bushekeri.

Hakizimana utuye mu Mudugudu wa Butangata mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri avuga ko yagiranye amasezerano n’umuyobozi w’Umurenge wa Bushekeri bakumvikana ko agomba gushyira amashanyarazi mu kigo cy’urubyiruko, akishakira ibikoresho byujuje ubuziranenge akazishyurwa ari uko byose byamaze kurangira, bimaze kurangira ategereza amafaranga ye araheba.

Agira ati “hari mu kwezi k’ukwakira mu mwaka wa 2014, umuyobozi w’umurenge ampa amasezerano yo gushyira amashyanyarazi mu kigo gishya cy’urubyiruko cya Bushekeri, twumvikana ko nishakira ibikoresho nkanakora akazi nkaba nishyuwe mu minsi itatu, ariko dore bigeze hagati mu kwezi kwa Gashyantare”.

Arasaba inzego zinyuranye kumufasha kwishyuza Ubuyobozi bw'Umurenge wa Bushekeri kuko butubahirije amasezerano bagiranye.
Arasaba inzego zinyuranye kumufasha kwishyuza Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushekeri kuko butubahirije amasezerano bagiranye.

Hakizimana avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabanje kumubwira kwihangana ngo kuko ari akarere kazishyura nyamara ageze ku karere bamubwira ko ntaho bahuriye n’ibyo kibazo, ubuyobozi bw’umurenge bwongera kumubwira kwihangana ngo hari abaterankunga bazatanga amafaranga ariko batarayatanga.

Hakizimana avuga ko yatakambiye inzego bireba ndetse yitabaza n’inzu y’ubujyanama mu mategeko (MAJ) ariko kugeza ubu akaba nta gisubizo arabona.

Umuyobozi w’Umurenge wa Bushekeri, Uwanyirigira Marie Florence, avuga ko nta muturage ugifitiwe ideni ku nyubako y’ikigo cy’urubyiruko, akavuga ko ari ubwa mbere abyumvise.

Agira ati “ibibazo byose bijyanye n’iriya nyubako y’ikigo cy’urubyiruko byararangiye kera, nibwo nakumva ko hari ikibazo kigihari, byarangiye mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize, ibyo ni urubwa rw’abaturage”.

Ku wa kane w’icyumweru gishize tariki ya 05/02/2015, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke by’agateganyo, Bahizi Charles yari yahamagaye umuyobozi w’umurenge yizeza umuturage kuba yamwishyuye ku wa gatanu tariki ya 06/02/2015.

Nyamara ariko uyu muturage avuga ko agera ku murenge bakamwirukana bamubwira ko umuyobozi ataboneka, akaba akomeje gutakambira inzego zinyuranye ngo zimufashe ikibazo cye gikemuke.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu kweli uyu muturage ariho aziriki ababishinzw nibamutunganyirize bamurenganure kubera yararenganye!

Holiness yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka