Nyamasheke: Ahakorwaga amaterasi habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Mahembe, ku musozi wa Kizenga ahakorwaga amaterasi y’indinganire, habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.

Ahabonetse imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Ahabonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), Dr Gakwenzire Philbert, yatangaje ko kuva mu cyumweru gishize, imibiri 7 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze kuboneka aharimo guhangwa amaterasi y’indinganire muri Nyamasheke.

Ati “Ibikorwa byo gushaka indi mibiri biracyakomeje kuko twamenye ko Abatutsi mu gihe cya Jenoside bari bahungiye kuri uyu musozi, bose bishwe hakarokoka abantu babiri gusa”.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, warokokeye kuri uyu musozi avuga ko iyo mibiri yabonetse ari Abatutsi bishwe n’interahamwe, ubwo bari bakigerageza kwirwanaho noneho interahamwe zikajya zicamo bake bake bakajya bashyingurwa n’abandi bari kumwe icyo gihe.

Ati “Abatutsi bari bahungiye kuri uwo musozi babanje kugerageza kwirwanaho, nyuma interahamwe zikajya zibatera zikicamo bake, icyo gihe abo bari kumwe bakareba uko babashyingura. Amakuru twamenye ni uko iyi mibiri twabonye ari abishwe muri icyo gihe”.

Dr Gakwenzire avuga ko kuri uyu musozi wa Kizenga hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 15, bakaza kujugunywa mu byobo byari byacukuwe aho babiciye bigera kuri bitatu, nyuma ya Jenoside bashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Bisesero, ndetse no mu rwibutso ruri kuri uwo musozi wa Kizenga.

Ati “Aba bose bishwe n’igitero cyari kiyobowe n’uwitwa Munyakazi Yusuf wari Superefe w’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, aho yayoboye ibyo bitero birimo interahamwe ndetse n’abahutu bica Abatutsi bari bahungiye kuri uwo musozi ku itariki 29 Mata 1994”.

Uyu musozi waniciweho Abatutsi mbere ya Jenoside, wahoze uri muri Komine Rwamatamu mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, nyuma ya Jenoside haza kuba agace ko muri Nyamasheke.

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire, avuga ko bitari bikwiye ko hari abantu bagihisha amakuru y’abishwe muri Jenoside, kuko bigaragaza ko hakiri abantu binangira umutima.

Ati “Nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe ntibyari bikwiye ko haba hari abantu bagihishira amakuru ku byabaye, kuko bigira ingaruka ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda”.

Ahari gukorwa ayo materasi y'indinganire habonetse imibiri
Ahari gukorwa ayo materasi y’indinganire habonetse imibiri

Perezida wa IBUKA asaba Abanyarwanda kubohoka imitima, aho bazi amakuru y’imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakayatanga kugira ngo bashyingurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka