Nyamasheke: Abayobozi b’imirenge bose bahinduriwe aho bayoboraga
Kuva ku wa Mbere, tariki 30/09/2013, abayobozi b’imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke bahinduriwe imirenge bayobora (mutation) ku buryo nta wongeye kuyobora umurenge yari asanzwemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yabwiye Kigali Today ko uko guhindurira abayobozi b’imirenge aho bayoboraga bitari mu buryo bw’ibihano (mutation disciplinaire) ahubwo ko ari uburyo bwo kongera imbaraga mu mikorere no kugira ngo hirya no hino mu mirenge hagaragare amaraso mashya.
Ndagijimana kandi avuga ko uku guhinduranya bitatunguye abayobozi b’imirenge kuko ngo ubuyobozi bw’akarere bwari bwabanje kubibaganirizaho mbere y’uko biba, ndetse bagasaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa guhitamo imirenge 3 yumva yahindurirwamo aramutse yimuwe.
Iki cyifuzo ngo cyarubahirijwe ku bayobozi b’imirenge myinshi uretse nk’aho wasangaga abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge myinshi barahisemo umurenge umwe.
Uguhinduranya aba bayobozi b’imirenge bagenda bimurirwa mu yindi ngo ahanini byagiye bishingira ku mbaraga n’impano zidasanzwe buri muyobozi w’umurenge afite, bityo ngo bagasanga ashobora gutanga umusaruro mwiza kurushaho mu murenge runaka bitewe n’imiterere yawo.
Iyi gahunda kandi ngo yajyanye no kuganiriza abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge umwe ku wundi ku bigendanye n’umurenge yimuriwemo ndetse n’imbaraga zimugaragaramo zatuma uwo murenge uzamuka kurushaho.
Uku guhindurwa kandi ngo kwari ngombwa bitewe n’uko hari abayobozi b’imirenge bari bamaze hafi imyaka 8 mu murenge kuva gahunda y’imirenge iriho ubu yashyirwaho mu mwaka wa 2006, bityo ngo bikaba ari byiza guhindura kugira ngo habeho no gusangira ubunararibonye mu yindi mirenge.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa twabashije kuganira badutangarije ko izi mpinduka ntacyo zibatwaye kuko zitari ibihano ahubwo ko ari izigamije umusaruro mwiza w’akazi kandi ko babiganirijweho n’ubuyobozi bw’akarere bukabaha n’amabaruwa abashimira uburyo bateje imbere imirenge bayoboraga, bityo ngo no ku bwabo bikaba ari byiza ko bahindura kugira ngo bakorane n’abaturage bo mu mirenge itandukanye kuruta gukomeza gukorera hamwe nk’aho bamwe bari bamaze imyaka igera ku 8.

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko igishimishije kurutaho ari uko nta marangamutima yabayeho mu kubahinduranya kuko nta wigeze ahama mu murenge yayoboraga kandi nta n’abayobozi babiri bigeze bagurana aho bayoboraga.
Dore uko abayobozi b’imirenge bahinduwe n’imirenge bagiye kuyobora ubungubu:
1. Munyankindi Eloi wayoboraga umurennge wa Bushekeri, yimuriwe mu wa Mahembe
2. Nshimiyimana Jean Damascene wayoboraga umurenge wa Kagano, yimuriwe mu wa Gihombo
3. Ndindayino Jean Claude wayoboraga umurenge wa Kanjongo, yimuriwe mu wa Ruharambuga
4. Twagirayezu Zacharie wayoboraga umurenge wa Rangiro, yimuriwe mu wa Cyato
5. Nkinzingabo Patrice wayoboraga umurenge wa Cyato, yimuriwe Kilimbi
6. Uwimana Damas wayoboraga umurenge wa Karambi, yimuriwe mu wa Macuba
7. Uwanyirigira Marie Florence wayoboraga umurenge wa Macuba, yimuriwe mu wa Bushekeri
8. Bizuru Isaac wayoboraga umurenge wa Kilimbi, yimuriwe mu wa Bushenge
9. Niyonzima Jacques wayoboraga umurenge wa Gihombo, yimuriwe mu wa Nyabitekeri
10. Mutuyimana Gabriel wayoboraga umurenge wa Mahembe, yimuriwe mu wa Karengera
11. Nyirazigama Marie Rose wayoboraga umurenge wa Ruharambuga, yimuriwe mu wa Shangi
12. Niyitegeka Jerome wayobora umurenge wa Karengera, yimuriwe mu wa Kagano
13. Gatanazi Emmanuel wayoboraga umurenge wa Bushenge, yimuriwe mu wa Rangiro
14. Kamari Aime Fabien wayoboraga umurenge wa Shangi, yimuriwe mu wa Kanjongo
15. Nkundabarama Jean Claude wayoboraga umurenge wa Nyabitekeri, yimuriwe mu wa Karambi.
Aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose ya Nyamasheke ngo bamaze kubona amabaruwa abajyana mu mirenge bagiye gukomerezamo akazi kandi ihererekanyabubasha hagati yabo rikaba rizakorwa hagati yo ku wa Kane, tariki ya 3/10/2013 no ku wa Kabiri, tariki ya 7/10/2013, nk’uko amakuru dufite abivuga.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Gatana ubuse uzabasha ariya mashyamba ko wirirwaga mubushenge ku isoko nkaho ariho bureau ya gitif yabaga
Gusa uhite ufunguza akabari kuko rangiro ntatubari tubayo
cg ugende witwage nka caisse 3 za Amster zizajya zikumazazicyumweru
Kamali ni umuyobozi pe kanjongo yarikeneye umuntu nkuriya
Courage Aime Fabien natwe usize ishangi ntituzibagirwa ibyo twagezeho kubwibitekerezo byawe
Ikaze kuri executif Jacques uje muri mu Murenge wa Nyabitekeri.
Ni byiza ariko rwose executif wa SHANGI ni umuntu mwiza rwose Imana izakomeze kumurinda aho agiye.naho uwa Karengera natisubiraho imbwa ziramuriye
Nibyiza kubimura ariko nyobozi zijye zirinda gutonesha,ubundi zibafate kimwe akazi kazagenda neza!