Nyamasheke: Abayoboke ba FPR barasabwa kuba abanyamuryango badahuhwa n’umuyaga
Umukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, arasaba abanyamuryango b’uwo muryango muri aka karere kuba abanyamuryango badahuhwa n’umuyaga ahubwo baharanira ishema ry’ishyaka ryabo.
Ibi Habyarimana yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 6/10/2013 nyuma y’amahugurwa y’iminsi 2 yahuzaga aba-cadres b’Umuryango wa FPR mu karere ka Nyamasheke hagamijwe kubongerera ubumenyi ku mahame n’icyerekezo by’iri shyaka.
Abahuguwe kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 6/10/2013 ni abayobozi mu nzego zose za FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere barimo komite nyobozi, abagize urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko, abagize Komite ngezuzi na ngengamyitwarire, abakuriye inzego zihariye, hakiyongeraho abakuru ba FPR mu mirenge ndetse n’abakomiseri bashinzwe imiyoborere myiza mu mirenge.

Umukuru wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yatangaje ko abitabiriye aya mahugurwa yabafashije kumenya neza icyo bakwiriye gukora kugira ngo FPR ikomeze kuba ishyaka ribereye Abanyarwanda, ribaganisha ku neza, ribafasha kugera ku bukungu, ku mibereho myiza no ku miyoborere myiza kuko ari cyo cyerekezo cyayo.
Ashingiye kuri bamwe mu bahoze ari abayoboke ba FPR Inkotanyi bamara kuva mu Rwanda bagahindura imvugo, Habyarimana yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuba abanyamuryuango bahamye badahungabanywa n’umuyaga aho waba uturuka hose.
Ati “ururimi yavugaga rujyanye no gusobanura amahame y’Umuryango (FPR), ugasanga aravuga ibitandukanye na yo; bikaba ari na byo muri aya mahugurwa twagiye tugarukaho tubyita politike y’inda”.

Habyarimana kandi yongeye kwerekana ko hari abanyamuryango ba FPR bashinze imizi koko kandi basobanukiwe neza n’amahame yawo ku buryo ngo usanga ari abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, baba bari mu mirimo cyangwa batayirimo; ari na bo ngo bakwiriye kuba urugero rwo kudahungabanywa n’umuyaga.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|