Nyamasheke: Abaturage batishyuwe ingurane zabo barizezwa kwishyurwa vuba

Bamwe mu baturage basiragiraga ku karere ka Nyamasheke basaba kwishyurwa amafaranga yabo ku bikorwa byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda mu murenge wa Ruharambuga baratangarizwa n’ababishinzwe ko mu minsi ya vuba nabo bazaba bishyuwe amafaranga yabo nk’uko abandi baturage nabo amaze kwishyurwa.

Abo baturage bavuga ko hashize amezi atatu abandi batuye hamwe bishyuwe amafaranga yabo bo bakabwirwa ko ayabo atabonetse bakabwirwa kwihangana ariko ntibasobanurirwe impamvu batishyurwa mu gihe abandi bayabonye.

Kankindi Angelique ni umukecuru ugaragara nk’ufite imyaka mikuru avuga ko yangirijwe ishyamba agasinyira amafaranga (nubwo atibuka ayo yasinyiye) bakamubwira ko agomba gufunguza konti muri banki y’abaturage ariko kugeza ubu abandi baturanyi babonye amafaranga yabo we akabwirwa ko aye azaza akaba nta kindi gisobanuro ahabwa n’uburyo azishyurwa.

Yagize ati “baratubwira ngo nitugende dutegereze kuri banki twajyayo bakatubwira ko amafaranga ataraza, ntituzi amaherezo, niyo mpamvu tuza ku karere kubaza aho bigereye, gusa baratubwira ngo tugende bizakemuka, ntituzi uko bizakemuka kuko amafaranga twamaze kuyasinyira banatubwira uko dufunguza konti muri banki abandi barayabona ariko twe turaheba”.

Iki kibazo ni nacyo cya Karekezi Telesphore uvuga ko abakozi b’akarere baje bakabasaba amarangamuntu bakayafotora bakababwira gufunguza konti ndetse bakababwira ko bazayafatira kuri banki ibegereye y’abaturage ariko bakaba na nubu batarayabona.

Ntezimana Aphrodis ukuriye ibiro by’ubutaka mu karere avuga ko ikibazo gishyingiye ku myumvire y’abaturage , kuko abaturage bagiye babasaba gufunguza konti zabo ariko bakazana konti zitari izabo byagera muri banki nkuru bagasanga amazina adahura na konti izashyirwaho amafaranga, bityo bituma bamwe batabona amafaranga yabo.

Ntezimana avuga ko ubu ibyo bibazo byamaze gukemuka kuko noneho byasubiye muri banki nkuru y’igihugu abo baturage bakaba bazayabona mu minsi ya vuba.

Yagize ati “ibibazo by’abaturage bagiye batanga konti zitari izabo byarakemutse twamaze gutanga izabo, turizera ko mu minsi ya vuba nabo bazabona ingurane z’ibyabo byangijwe nk’abandi, birabasa kuba bihanganye”.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere duherereye mu cyaro karimo kwiyubaka cyane, cyane cyane mu bijyanye n’imihanda, hakaba abaturage benshi bishyurwa kubera aho iyo mihanda ndetse bikanaha akazi abantu benshi kubera gukora muri ibyo bikorwa bijyanye no kubaka iyo mihanda.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka