Nyamasheke: Abaturage batanze ibitekerezo ku ntego z’ikinyagihumbi zishize n’icyo bifuza ku zizakurikiraho

Inzego zitandukanye zo mu Muryango w’Abibumbye zikorera mu Rwanda ziraganira n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke ku byagezweho mu Ntego z’Ikinyagihumbi (MDGs) mu Rwanda, imbogamizi zikigaragara n’ibitekerezo byatuma ibitaragezweho bibasha kugerwaho.

Ibitekerezo byakusanyijwe mu byiciro bitandukanye by’abaturage b’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatanu, tariki 19/04/2013, bikazahuzwa n’iby’ahandi mu bihugu bitandukanye, bikazagira uruhare mu kugena gahunda y’iterambere isi izagenderaho nyuma ya 2015.

Madame Jeanne d'Arc Mukamwiza (ONE UN) asobanura impamvu y'ibi biganiro nyunguranabitekerezo.
Madame Jeanne d’Arc Mukamwiza (ONE UN) asobanura impamvu y’ibi biganiro nyunguranabitekerezo.

Uwo niwo mwaka usoza imyaka 15 isi yari yari yihayemo intego z’iterambere zitandukanye yagombaga kugeza ku bayituye.

Mu bushakashatsi bukorwa n’amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye, ahurizwa mu cyo bise “ONE UN”, abaturage baratanga ibitekerezo ku byo babona intego z’ikinyagihumbi zirimo kugana ku musozo zabagejejeho, ibikibangamiye iterambere ryabo n’uburyo byabonerwa ibisubizo.

Urubyiruko n'abagore ni bo bibandwaho mu batanga ibi bitekerezo.
Urubyiruko n’abagore ni bo bibandwaho mu batanga ibi bitekerezo.

Muri ibyo bibazo, abaturage baratanga ibitekerezo ku iterambere n’umurimo muri rusange, irishingiye ku muryango n’uruhare ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore rugira mu iterambere ryabo, iterambere ry’ubuzima ndetse n’ibijyanye n’ibidukikije no kubibungabunga.

Ijwi ry’aba baturage rigaragaza ibibazo n’uburyo byakemuka kugira ngo iterambere ribashe kugerwaho uko bikwiye.

Ubu bushakashatsi “ONE UN” ikorera mu karere ka Nyamasheke, burakorerwa no mu tundi turere tw’Igihugu nka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, akarere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba n’akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

ONE UN ivuga ko impamvu yatoranyije utu turere tune ari uko dufite icyo dusobanuye gikomeye mu buzima bw’Abanyarwanda kuko dutandukanye n’utundi, by’umwihariko mu bukungu.

ONE UN ivuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko akarere ka Musanze gateye imbere cyane naho utu turere 3 dusigaye turimo na Nyamasheke tukaza mu turere dukennye cyane mu Rwanda.

Umuryango w’Abibumbye, ubusanzwe wita ku bakennye cyane watekereje gukora kuri utu turere kugira ngo harebwe impamvu dukomeza kuza ku isonga mu bukene kandi harebwe n’uburyo utu turere na two twabasha gutera imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Charles Bahizi, yavuze ko iyi gahunda abaturage bakwiriye kuyigira iyabo kandi mu rugamba rw’iterambere, buri wese akaba akwiriye gufata inshingano kugira ngo iterambere isi yifuriza umuturage ribashe kugerwaho.

Muri ubu bushakashatsi burimo gukorwa n’Amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye (ONE UN) ku baturage, leta y’u Rwanda ihagarariwe n’ubuyobozi bwite bwa leta, abahagarariye inzego z’abagore ndetse n’inzego z’urubyiruko.

Intego 8 z’Ikinyagihumbi isi yihaye mu mwaka wa 2000 zirimo kurwanya ubukene, uburezi kuri bose, guteza imbere uburinganire, kugagabanya impfu z’abana, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi, kurwanya malariya, kwita ku bidukikije mu buryo burambye no guteza imbere ubufatanye mu majyambere.

Mu gihe imyaka 15 isi yari yarihaye mu 2000 izarangira mu mwaka wa 2015, Umuryango w’Abyibumbye ukeneye ibitekerezo bigaragaza aho intego wari warihaye zagejeje abaturage, ibitekerezo byatuma ibitaragezweho bibasha gushyirwa mu bikorwa, ndetse n’izindi ngamba z’iterambere rikomeza nyuma ya 2015.

Nk’uko byagaragaye mu bitekerezo byunguranyweho mu matsinda, abaturage bagaragaje ko intego z’ikinyagihumbi zirimo kurangira zabashije kugeza u Rwanda ku iterambere rifatika.

By’umwihariko bavuuze mu bijyanye n’ubuzima kuko ibitaro, n’amavuriro atandukanye byubatswe kandi ubukangurambaga bwakozwe bwaratumye umubare w’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara ugabanuka.

bavuze ko ibyo byanazamuye umubare w’abaturage bitabira gahunda z’ubuvuzi muri rusange.

Ikindi byagaragaye ko cyishimirwa n’abaturage mu byo intego z’ikinyagihumbi zisoza zabagejejeho, harimo uburezi kuri bose ku buryo abaturage usanga bishimira ko ubu mu Rwanda umuntu ashobora kwiga kugeza arangije amashuri yisumbuye ku buntu.

Cyakora n’ubwo izi ntambwe zishimirwa, ikibazo cy’iterambere n’umurimo abenshi bemeza ko kikiri ingorabahizi, aho usanga abantu benshi, by’umwihariko urubyiruko rurangiza amashuri, ariko kubona imirimo bikaba ingorane.

Mu kungurana ibitekerezo mu matsinda kuri iyi ngingo, bamwe bavugaga ko igikenewe mu rubyiruko ari ugutekereza kwihangira imirimo kandi haherewe kuri duke ariko abndi bo bakagaragaza ko bikomeye guhera ku busa busa.

Ibi bitekerezo bitandukanye hamwe n’ibikusanywa mu tundi turere bikaba bizafasha Umuryango w’Abibumye kugena gahunda isi izagenderaho nyuma ya 2015 ubwo gahunda yo mu mwaka wa 2000 izaba irangiye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka