Nyamasheke: Abaturage batanze amakuru y’abagabye igitero bahawe ibihembo

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamasheke,ku wa gatanu tariki 22 Werurwe 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yemereye ibihembo abaturage bagize uruhare rugaragara mu kumenyekanisha amakuru y’aba bagizi ba nabi bashatse guhungabanya umutekano mu Murenge wa Karambi.

Hakizimana Nathan yemerewe telefone igezweho nyuma yo gukangurira abaturage kubyuka ngo barwanye umwanzi
Hakizimana Nathan yemerewe telefone igezweho nyuma yo gukangurira abaturage kubyuka ngo barwanye umwanzi

Babiri muri aba baturage bazahabwa telefoni ngendanwa zigezweho(smart phone) naho umukuru w’umudugudu wanagiye abyutsa abandi baturage ahabwe inka y’inzungu. Muri ibyo bihe kandi hari umuturage umwe wahasize ubuzima akaba yarasize umugore n’abana babiri. Umuryango we uzakomeza kwitabwaho n’Akarere ka Nyamasheke.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kutarangazwa n’ibyo bumva by’abagamije kubatesha umwanya bashaka guhungabanya umutekano, ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo bibateza imbere.

Muri aka karere, abantu batahise bamenyekana baherutse gushaka guhungabanya umutekano ariko bakomwa mu nkokora n’abaturage batanze amakuru ku gihe.

Tabaro Eliyazari umuyobozi w'umudugudu yagabiwe inka nyuma yo gutanga amakuru y'abari bagabye igitero
Tabaro Eliyazari umuyobozi w’umudugudu yagabiwe inka nyuma yo gutanga amakuru y’abari bagabye igitero

Mu Murenge wa Karambi ni ho abantu bitwaje intwaro babarirwa muri 80 bambutse ikiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 18 Werurwe 2019, bagerageza guhungabanya umutekano, umuturage umwe arahagwa ubwo abo bagizi ba nabi bahanganaga n’ingabo z’u Rwanda zahise zihagoboka nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage.

Tabaro Eliyazari, umukuru w’Umudugudu wa Cyankuba mu Kagari ka Kagarama ahatungukiye aba bagizi ba nabi ndetse na Hakizimana Nathan ni bo babanje gutabaza. Hari mu ma saa kumi zo mu rukerera.

Tabaro yagize ati “Namaze kumenya amakuru saa kumi z’ijoro ko mu mudugudu nyobora hajemo abantu batahasanzwe kandi badasa n’ingabo z’igihugu mpita mbyuka, ariko mu gihe ntangiye kubyutsa abaturage mpita nkubitana n’abo bantu bavuye muri Congo banyambura telefone bambwira ko mbageza ahitwa mu Rusizi kuko ari ho barimo bajya. Bari bambaye gisivili bafite imbunda.”

Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Uburengerazuba Maj. Gen. Eric Murokore yashimiye abaturage kuba baratangiye amakuru ku gihe
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba Maj. Gen. Eric Murokore yashimiye abaturage kuba baratangiye amakuru ku gihe

Hakizimana Nathan we yavuze ko aho atuye ari ho bahingukiye, ati “Nahise mfata indangururamajwi nshyiramo amabuye ntangira kubyutsa abaturage nti nimubyuke twatewe mwese abagabo nimuze tubatangire ku ishyamba tutayoberwa aho banyuze.”

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Uburengerazuba Maj. Gen. Eric Murokore yashimiye abaturage kuba baratangiye amakuru ku gihe ingabo z’u Rwanda zikahagoboka bagafatanya kurwanya abo bagizi ba nabi ,ariko kandi anahumuriza abatuye muri ako karere ko umutekano ari wose ndetse anongeraho ko abagerageje kuwuhungabanya ubu bari kwicuza.

Yagize ati “Muri Nyamasheke ejobundi mwumvise utubazo twahabaye abantu bakoresheje aya mazi binjira ku butaka bwacu, habayeho kurangara kw’amarondo cyane ko ikiyaga cyari gifunze, ndashimira abaturage ba Karambi bababujije kugira ibikorwa bibi bakora kugeza aho inzego z’umutekano zaziye bagafatanya na zo. Aho binjiriye rero n’aho bagiye ubu bari kubyicuza. Muhumure ingabo z’u Rwanda zirahari ibindi tubasaba ni ukugira ngo ntibazongere kubaca mu rihumye bakinjirira hariya.”

Minisitiri Shyaka yasabye abaturage gukomeza gukora ibibateza imbere ntibarangazwe n'abashaka kubasubiza inyuma
Minisitiri Shyaka yasabye abaturage gukomeza gukora ibibateza imbere ntibarangazwe n’abashaka kubasubiza inyuma

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ku bw’uruhare rwabo mu kwicungira umutekano. Yabasabye gukomeza gukora ibibateza imbere ntibarangazwe n’abashaka kubasubiza inyuma.

Ati “Mwabyumvise abaturage ubwabo ni bo bavuze ko babanesheje ku buryo na bo ubwabo bivugira ko umutekano wabo urinzwe. Abanyarwanda bamaze kuzamura igipimo cy’imyumvire iri hejuru ni ibintu byiza twishimira mbese umusingi w’iterambere urahari ni yo mpamvu tuganira twagarutse cyane ku bintu byo kurwanya ubukene n’uburyo Abanyarwanda bigirira icyizere kuko umusingi uhari.”

Abaturage bo mu murenge wa Karambi bishimira uburyo ingabo zabagobotse zigahashya abanzi
Abaturage bo mu murenge wa Karambi bishimira uburyo ingabo zabagobotse zigahashya abanzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mutubabarire mutubwire irengero ryabo bagizi banabi tubimenye

ntaganira yanditse ku itariki ya: 24-03-2019  →  Musubize

Aba baturagye nange ndabashimye pe!Kuburyo n,abandi twabigiraho.ariko se bari kwicuriza he?Cyangwa basubiye aho bari baturutse?

Mbegaaa yanditse ku itariki ya: 24-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka