Nyamasheke: Abaturage bashimira Kagame ko yabagobotse nyuma y’umutingito wabashegeshe muri 2008
Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bashimiye Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, ko yabagobotse nyuma y’umutingito wabaye mu 2008 ugahungabanya Intara y’Iburengerazuba.
Ibi byongeye kugarukwaho ubwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yagendereraga uturere twa Nyamasheke na Rusizi muri iki cyumweru dusoza, mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke tariki 16/01/2013.
Umukuru w’Igihugu yagaragarijwe ubwuzu n’abaturage bamwakiriye bamwereka ko bamwishimiye kandi ko bashimira ibyo bagezeho ku bwe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Jean Baptiste Habyarimana, yongeye kuvuga mu izina ry’abaturage ayobora ko aka karere, gashimira Perezida Kagame kuko yabagobotse umutingito umaze kubashegesha mu mwaka wa 2008.
Umutingito wabaye mu mwaka wa 2008 washegeshe Intara y’Iburengerazuba, by’umwihariko uturere twa Nyamasheke na Rusizi.
Mu karere ka Nyamasheke, umutingito wangije ibikorwa by’abaturage binyuranye birimo amazu, usenya ibikorwa remezo bitandukanye birimo insengero, amashuri, Ibigo Nderabuzima ndetse n’Ibitaro bya Bushenge.
Akarere ka Nyamasheke kishimira ko nyuma y’izo ngorane zabagwiririye, Umukuru w’Igihugu Kagame yagize uruhare rukomeye kugira ngo hubakwe ibikorwa bisimbura ibya mbere kandi bikaba byarashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.
Muri ibyo harimo inzu z’abaturage zigera ku 1180, ibyumba by’amashuri 371, Ibigo Nderabuzima 4 n’Ibitaro bya Bushenge byubatswe ku buryo bugezweho.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|