Nyamasheke: Abaturage barinubira abayobozi batubahiriza amahame ya demokarasi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke baravugako hari ibigomba kunozwa n’inzego z’ibanze kugira ngo amahame ya demokarasi yubahirizwe.

Abaturage n'abayobozi basobanurirwa amahame ya demokarasi
Abaturage n’abayobozi basobanurirwa amahame ya demokarasi

Babishingira ku kuba hari ibitekerezo n’ibibazo batanga ntibihabwe agaciro n’izinzego, bakabifata nko gupfukirana ibitekerezo byabo ntibigire aho bigera.

Aba baturage bakomeza gusobanura ko u Rwanda rufite inzira nziza ya demokarasi ariko bakanenga uburyo inzego z’ibanze ziyishyira mu bikorwa, kuko hari aho babangamira abaturage ntibatume bagaragaza ibitekerezo byabo.

Urugero ni uyu muturage watinye kwivuga amazina hato ngo ataza guhutazwa n’ubuyobozi kubera ko yabatanzeho amakuru, agira ati “Hari igihe ujya kuvuga nk’ikibazo imbere y’ubuyobozi bakakubaza ikibazo ugiye kuvuga bakumva kitabajyamo bakagusubizayo. Ntabwo iyo ari demokarasi.”

Sirikare Jean Damascene ni umwe mu baturage bo muri aka karere, nawe avuga ko abaturage badashobora kubona ko bafite demokarasi, mu gihe hakiri abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakibatsikamira ntibagaragaze ibibazo babatura.

Ati “Niyo mpamvu iyo hagize umuyobozibi wo ku rwego rw’igihugu uza usanga abaturage batonze umurongo ku karere.”

Senateri Mushinzimana Apolinaire asaba abayobozi gufasha abaturage kubahiriza amahame ya demokarasi
Senateri Mushinzimana Apolinaire asaba abayobozi gufasha abaturage kubahiriza amahame ya demokarasi

Senateri Mushinzimana Apolinaire avuga ko muri demokarasi umuturage akwiye kugira ijambo. Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko ari inshingano mu guha abaturage serivisi nziza .

Ati “Demokarasi isaba ko umuturage ari we ugira ijambo.”

Si ubwa mbere abaturage basaba ko bahabwa ijambo na serivisi nziza ndetse akenshi bikagarukwaho n’inzego nkuru z’ubuyobozi, ariko abaturage bakinubira ko n’iyo hari umuyobozi batunze agatoki usanga nta myanzuro afatirwa ku buryo byabera n’abandi urugero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka