Nyamasheke: Abaturage barashinja ubuyobozi kubambura ingurane z’ibyabo mu ikorwa ry’umuhanda

Bamwe mu baturage baturiye umuhanda wa Kivugiza –Hanika mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke bashinja Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kubasiragiza no kubambura amafaranga y’ibikorwa byabo byakuweho ubwo bubakaga uyu muhanda.

Aba baturage bavuga ko hashize imyaka irenga ibiri babariwe n’ubuyobozi bw’akarere bukabizeza ko buzabishyura bagahora mu nzira bababwira kwihangana, nyamara kugeza magingo aya ngo hakaba nta kintu na kimwe kirakorwa.

Uyu muhanda wagiye uhura n'ibibazo bitandukanye birimo n'imitungo y'abaturage itarishyurwa.
Uyu muhanda wagiye uhura n’ibibazo bitandukanye birimo n’imitungo y’abaturage itarishyurwa.

Aba baturage bavuga ko bimwe mu bikorwa byabo byakuweho harimo amazu, ibihingwa birimo ibiti byiganjemo ibya kawa, bakavuga ko igihe kigeze ngo bitabaze izindi nzego zisumbuye kugira ngo babashe kurenganurwa.

Umwe muri aba baturage agira ati “Twakomeje gusiragira tubaza aho ingurane batubwiye ziherereye, baratubwiraga ngo biri hafi gukemuka none amaso yaheze mu kirere ndetse kugeza na n’ubu ntibigeze batubwira ingano y’amafaranga bazatwishyura . Amaherezo turitabaza urwego rwisumbuye ku karere kugira ngo tubone ingurane z’ibyacu byangijwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, ahakana aya makuru, akavuga ko nta muturge wigeze wangirizwa ibintu mu iyubakwa ry’uriya muhanda Hanika-Kivugiza.

We avuga ko icyabaye ari ukubarira abaturage bakababwira ko bazabishyura ariko ibikorwa byabo byo ngo bigihari.

Agira ati “Nta kintu cy’umuturage kigeze cyangizwa, nta n’ubwo twigeze tugira uwo tubuza kugira icyo akorera ku butaka bwe, igihe tuzakenerera kwagura uwo muhanda tuzabishyura tubahe ingurane hanyuma dukoreshe ubwo butaka kandi tuzabaha ingurane ijyanye n’igiciro kigezweho”.

Akomeza avuga ko abaturage bakwiye gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere ku butaka bwabo kuzageza ubwo bazahabarirwa bundi bushya bakaba bakwimuka.

Abaturage bavuga ko bangirijwe imitungo mu ikorwa ry'uyu muhanda, ubuyobozi bw'akarere bwo bukabihakana.
Abaturage bavuga ko bangirijwe imitungo mu ikorwa ry’uyu muhanda, ubuyobozi bw’akarere bwo bukabihakana.

Nubwo uyu muyobozi avuga ko nta muturage wigeze wangirizwa mu gukora uyu muhanda ariko, bamwe mu bakoze mu bikorwa byo kubarura imitungo mbere yo kuwukora, na bo baduhamirije ko hari imitungo y’abaturage bangije itarigeze yishyurwa.

Bamwe mu baturage twashoboye kuvugana bavuga ko hari ibiti bya kawa birenga 400 ngo byangijwe mu ikorwa ry’uyu muhanda ndetse n’amazu atazwi umubare yangijwe ariko ubuyobozi bw’akarere bwo bukaba bubihakana.

Kivugiza –Hanika ni umwe mu mihanda yakozwe ntiyavugwaho rumwe ku buziranenge bwawo ndetse bamwe mu bari bashinzwe ikorwa byawo banagezwa imbere y’ubutabera baregwa ruswa mu ikorwa ryawo.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntamuntu ukwiye gukoresha undi kubikorwabye bwite agamije ibindi . tube bakuru

alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Rutwitsi.Com ubuse uri gukorera uruhe rwego! Imana yisi

alias yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

ninde wamburundi???

fred yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

ubuse twemere ibyande?duhakane ibyande. ??

fred yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ibyo byuma iyo kamyo ihetse byaheze aho igeze niho yabimennye byayinaniye kuhazamuka nubu birahari,uwo muhanda watumye benshi bakira,none se mayor arumva bishoboka ko umuhanda wakorwa ntihagira icyangirika aho arabeshya pe

jali yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka