Nyamasheke: Abaturage barasabwa kugendana n’igihe

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke barasabwa kugendana n’igihe, bakareka imigenzereze ya kera, bakava mu bujiji, bihatira kugira isuku kandi bizigamira.

Babisabwe mu nama abaturage b’umurenge wa Gihombo bagiranye n’abayobozi b’akarere kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015.

Abaturage bemeza ko guhwiturana byatuma bahindura imyumvire vuba.
Abaturage bemeza ko guhwiturana byatuma bahindura imyumvire vuba.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, asanga bikwiye ko abaturage bagendana n’iterambere u Rwanda ruri kugeraho, uko batera imbere na bo bakagenda bahindura imyumvire, bigatuma biteza imbere kandi bakagaragara neza.

Yagize ati “Hari imigenzereze ya kera igomba guhinduka, aho usanga umuturage abyuka akajya guhinga yagera nimugoroba akihungura uburimiro akajya mu buriri akaryama, cyangwa ugasanga nta mwambaro umeshe agira, umugabo cyangwa umugore wabona uwo babana agifite bene iyo myumvire akwiye kumukebura kuko ntabwo bikwiye”.

Bahizi asaba abaturage kumenya guteganyiriza ejo hazaza bagakora cyane batekereza ejo heza habo n’abo babyaye, akabasaba no gutoza abana babo ishuri.

Rucamumakuba ni umwe mu baturage bo mu Murenge wa Gihombo wemeza ko bikwiye ko abaturanyi ndetse n’abantu babana bakwiye gukeburana, haba hari umuntu utajyana n’abandi bakamuhwitura.

Yagize ati “Hari umuntu usanga abusanya n’abandi mu migenzereze myinshi ariko birashoboka ko twamubuza, yaza mu kabari asa nabi tukamwirukana, twabona asesagura tukamubuza, yakwanga kujyana umwana we ku ishuri tukamwamagana, nkeka ko byatuma tujyana n’igihe”.

Bahizi Charles asanga uko igihugu gitera imbere bikwiye ko abaturage bahindura imitekerereze n’imyumvire kugira ngo bagendane n’igihe kandi ubwo bushobozi ngo burahari mu gihe abaturage bagiye bahwiturwa buri munsi.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 1 )

isi dutuye iri kwihuta kandi ikanajyana n’abihuta uzasigara azisanga yarasigaye

ndindamahina yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka