Nyamasheke: Abaturage barasabwa guha icyunamo agaciro gikwiye
Ubuyobozi bwo mu kagari ka Kibogora ko umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke burasaba abaturage bako guha igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakoreye Abatutsi muri mata 1994 agaciro gikwiye.
Abaturage barasabwa gukomeza kwitegura ibikorwa byose bizakorwa mu gihe cyo kwibuka nko kwitabira ibiganiro ndetse no gutanga umusanzu uzifashishwa mu gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye; nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora, Mukankusi Marie Josiane, nyuma y’umuganda rusange wo kuri uyu wa gatandatu tariki 31/03/2012.
Yagize ati: “Mwitange buri wese atange nk’umubyizi umwe ariko dufashe bagenzi bacu duturanye kubaho kandi ntitugatange ibidafatika.”
Yabibukije ko kwibuka Jenoside bireba igihugu cyose bityo hakaba nta muntu n’umwe ukwiye kuba ntibindeba, abaturage bose bakumva ko kwitabira ibikorwa byo kwibuka no gufasha abacitse ku icumu ari ibya buri wese.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora yagize ati: “twese tuzahaguruke dukore ibyo tugomba gukora kandi ntacyo bidutwaye.”
Yasabye abitabiriye umuganda kuba intumwa kuri bagenzi babo bakabakangurira kuzitabira gahunda zo kwibuka, anasaba abarebwa no kuzitegura ngo batangire gushaka ibyangombwa byose bizakenerwa kare.
Buri mudugudu uzagira ijoro ryo kwibuka iwabo rizasozwa saa yine z’ijoro, hanyuma ku rwego rw’akarere icyumweru cyo kwibuka gitangirire mu murenge wa Kanjongo; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora yabitangaje.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|