Nyamasheke: Abaturage bahaye akarere impano y’isuka
Mu nama yahuje abaturage b’umurenge wa Bushekeri n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa mbere tariki 30/07/2012, abaturage bahaye akarere impano y’isuka y’umujyojyo.
Iki gitekerezo bakigize nyuma yo kubona ko inama bagiriwe n’ubuyobozi mu kunoza ubuhinzi yabagejeje kuri byinshi; nk’uko byatangajwe na Nkurunziza Théogène, ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu wa Kamina wo mu kagari ka Mpumbu ko mu murenge wa Bushekeri.
Yongeyeho ko iyi mpano igamije kubashimira, bakanaboneraho kubasaba gukomeza kubaba hafi kuko bagikeneye inama zitandukanye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Gutanga impano y’isuka kandi ngo bituruka ku kuba ubukungu bw’abaturage bo muri aka kagari ka Mpumbu ahanini bushingiye ku buhinzi.
Akagari ka Mpumbu kashimiwe kuba kari kugenda gatera intambwe mu gushyira mu bikorwa inama bagiriwe muri gahunda za Leta bikaba biri kugenda bibateza imbere.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yasezeranije abaturage ko akarere kazakomeza kubaba hafi kabagira inama mu bikorwa bibaganisha ku iterambere kandi bahawe ikaze mu gihe cyose baba bakeneye inama haba mu biro cyangwa kuri terefoni.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|