Nyamasheke: Abaturage ba Cyato basabye kuzabona umukuru w’igihugu imbone nkubone
Ubwo abayobozi b’akarere ka Nyamasheke basuraga abaturage bo mu murenge wa Cyato, tariki 24/09/2014 abatuye uyu murenge basabye abayobozi kuzabagereza icyifuzo cyabo kuri Perezida Kagame ko bifuza kuzamubona imbone nkubone ngo bamwereke ibyo amaze kubagezaho.
Umwe mu baturage yavuze ko bumva umukuru w’igihugu wabo kuri radiyo ababishoboye bakamubona kuri tereviziyo nyamara ko hari benshi bataramubona imbone nkubone.
Ngo bifuza ko yazabasura bakamubona ndetse bakamwereka uburyo umurenge wabo ari umurenge uri ahantu kure y’umuhanda wa Kaburimbo ndetse ukaba wari waraheze mu bwigunge none ukaba umaze kuba intangarugero mu karere kose.
Yagize ati “turashaka kubona umukuru w’igihugu cyacu twitoreye amaso ku maso (amashyi menshi), tumwumva kuri radiyo abandi bakamubona kuri televiziyo, impanuro aduha turazikurikiza kandi tugeze ahantu hashimishije, umurenge wacu wagezemo amashanyarazi, turihaza mu biribwa, turashaka kumushimira iterambere rigaragara yatugejejeho”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yabwiye abaturage ko abayobozi baje kubasura ngo babagezeho ibibazo byabo babikemure ndetse n’ibyifuzo byabo babigeze kubo bireba, ababwira ko iyo ariyo miyoborere myiza izubaka igihugu, ababwira ko ibyo basaba nta kabuza bizagera kuri Perezida wa Repuburika.
Umuyobozi w’akarere yaboneyeho no kubashimira urwego bagezeho mu kwihaza mu biribwa abasaba gukomereza aho, ababwira kurushaho gukora birinda ibihuha no kubaho bafite intego y’ubuzima bwiza buri imbere.
Yagize ati “ibyiza byose biva mu gukora, n’iyo watora amafaranga utakoze ntacyo yakumarira, nyamara ndabashimira ko mumaze kwihaza mu biribwa, ndetse mumaze no gutera intambwe ikomeye mu guteza imbere umurenge wanyu, ndabasabye ngo abaturage batarajya muri uwo murongo mubahwiture kuko nibo batuma imihigo muduha ngo dusinyanye n’umukuru w’igihugu itagerwaho ijana ku ijana”.
Umukuru w’ingabo mu karere ka Nyamasheke na Rusizi, Col. Bagabe Willy, yasabye abaturage gukomeza ubumwe bubaranga bima amatwi abashaka kubatandukanya n’ibyiza bamaze kugeraho bafatanyije n’inzego zose, byose bakabikesha kuba bafite umutekano usesuye, abasaba gukora cyane nk’isoko yo kwigira, kurwanya amatiku no kurushaho kubaka igihugu cyabo.
Muri uru ruzinduko rujyane n’ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Rwanda, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, bahabwa ibisubizo ibindi bihabwa ababishinzwe ngo bizabe byakemutse vuba kandi bitangirwe raporo bitarenze ukwezi kumwe.
Umurenge wa Cyato ni umwe mu mirenge iri kure y’umuhanda wa kaburimbo, ufite abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, bakaba baturanye neza neza n’ishyamba rya Nyungwe.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Cyato Ubuyobozi Buyoboresha Igitugu Iyo,ubuze Mituel batwara Amatungo&ugakubitwa Izakabwana Birabaje Cyane Mukagali Ka,mutongo.
president wa republika se ko ari umuyobozi w’abaturage ubwo urumva yabuzwa n’iki kuzabasura! umusibo ni ejo ejobundi aakabageraho byihuse maze bakaganira bagakesha
rwose ndizerako muzehe yabyumvishije kandi ubusabe bw’abaturage ni nkitegeko kuko nimwe akorera, uko asura abandi niko namwe azabasura ntakabuza , tumushira cyane guhora yitangira abaturage be nkumuyobozi mwiz uko amera