Nyamasheke: Abateganya kubaka barasabwa gutekereza ku bafite ubumuga

Umushinga w’Iterambere Ridaheza (Projet de Développement Local Inclusif) ukorera mu karere ka Nyamasheke urasaba ko abateganya kubaka ibikorwa remezo batekereza uburyo bwo korohereza abafite ubumuga ndetse n’abandi bantu bafite intege nke, bityo babashe gutera imbere icyarimwe n’abandi nta we usigaye.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’uyu mushinga, Nkurunziza Alphonse ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 6/12/2013 hasozwaga ibiganiro by’iminsi 2 ku bibazo by’abatishoboyebo mu karere ka Nyamasheke biganisha ku mategeko na politike za Leta zibarengera. Ibi biganiro byari bihuje abagize Inama Njyanama z’imirenge n’utugari twose mu karere ka Nyamasheke bagera kuri 415.

Intego nyamukuru yatumye hatumirwa inzego zifata ibyemezo mu mirenge n’utugari twose muri Nyamasheke ngo ni ukugira ngo izo nzego zishishikarize abatishoboye kugira uruhare mu byemezo n’ibikorwa bibakorerwa hagamijwe kugera ku iterambere buri wese agizemo uruhare.

Ibi biganiro bigaragaza urugendo rw’iterambere rushingiye ku isano iri hagati y’ubuyobozi, abaturage ndetse n’abatanga serivise, kandi buri rwego rukaba rugomba kugaragaza uruhare kugira ngo iterambere rigerweho.

Muri ibi biganiro bigamije kugeza iterambere kuri buri wese nta we uhejwe, byagaragaye ko hari inzitizi zitandukanye zikibangamiye abatishoboye mu nzira yabo yo kugera ku iterambere ndetse hagarukwa no ku nyubako bigaragara ko, abazubatse batigeze batekereza ku bantu bafite ubumuga kugira ngo babe babasha kuzigeramo.

Hari aho usanga ingazi (escalier) ndende ku buryo uretse n’abafite ubumuga bw’ingingo, bishobora kugorana kuzizamuka no ku bandi bantu b’imbaraga nke.

Aha, Umushinga w’Iterambere Ridaheza ugaragaza ko mu nyubako zubakwa, by’umwihariko izitangirwamo serivise rusange, hagakwiye kuba uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga; bwaba ubw’ingingo cyangwa se ubundi butandukanye.

Abajyanama b'utugari n'imirenge muri Nyamasheke bahuguwe ku bibazo by'abatishoboye biganisha ku mategeko na politike za Leta zibarengera.
Abajyanama b’utugari n’imirenge muri Nyamasheke bahuguwe ku bibazo by’abatishoboye biganisha ku mategeko na politike za Leta zibarengera.

Nkurunziza Alphonse agaragaza ko iki kibazo cy’inyubako zibangamira abafite ubumuga n’abandi bafite intege nke gikwiriye guhagurukirwa kugira ngo inyubako zubakwa zibe zujuje ibisabwa, bityo umuntu wese akabasha kugera kuri serivise akeneye kandi nta wuhejwe.

Umushinga w’Iterambere Ridaheza urimo gushaka gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) kugira ngo uburyo inyubako zizamurwa muri ibi bihe, zizabashe kuba zujuje ibyangombwa bifasha abafite izo ngorane z’ubuzima.

Nkurunziza agaragaza ko nubwo hakigaragara ikibazo mu myubakire ibangamira abafite ubumuga n’abandi b’imbaraga nke, ngo imyumvire kuri iki kibazo igenda izamuka ku buryo hari icyizere cy’uko ubu bukangurambaga buzagera ku ntego.

Kayitasirwa Emilienne, Umukozi wa VSO atanga ubutumwa bw’uko abatishoboye ubwabo bakwiriye gutera intambwe bakirinda kwiheza kugira ngo bagaragare, bityo bashyirirweho n’ingamba zatuma bava mu bibazo barimo bikomereye ubuzima bwabo.

Sinumvamabwire Isaac ndetse na Furaha Fortunée bitabiriye ibi biganiro badutangarije ko bungukiyemo byinshi kuko ngo hari ibyo batari basobanukiwe mu mbogamizi z’abatishoboye ariko ngo bakaba bagiye kurushaho gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga kugira ngo abatarishobora babashe gutera imbere.

Umushinga w’Iterambere Ridaheza mu karere ka Nyamasheke ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga “Handicap International”, Umuryango w’Ubukorerabuishake Mpuzamahanga “VSO”, Umuryango Strive Foundation n’akarere ka Nyamasheke ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

u rwanda rwacu rwita ku nyungu za buri muturarwanda wese. Burya kugira bayobozi batekereza kure nicyo bivuga kuko uko baba bameze abaturage ari bo shingiro ry’iteramnbere, ibi kandi bishatse kuvuga ko umuyobozi ahabwa iri ina kuko ah abayoborwa. IMANA ikomeze guha umugisha aba bayobozi

rukara yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

u rwanda rwacu rwita ku nyungu za buri muturarwanda wese. Burya kugira bayobozi batekereza kure nicyo bivuga kuko uko baba bameze abaturage ari bo shingiro ry’iteramnbere, ibi kandi bishatse kuvuga ko umuyobozi ahabwa iri ina kuko ah abayoborwa. IMANA ikomeze guha umugisha aba bayobozi

rukara yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka