Nyamasheke: Abarobyi barasaba ibikoresho bituma batituma mu kivu

Abarobyi barobera mu kiyaga cya Kivu basaba ubuyobozi bwabo cyangwa ubuyobozi bwite bwa Leta kubafasha kubona ibikoresho bijyanye n’igihe bazajya bifashisha igihe bashatse kwiherera bari mu kivu, dore ko bamaramo ijoro ryose baroba amafi n’isambaza.

Abarobyi bo mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bakoresha amabase cyangwa indobo iyo bashatse kwituma mu ijoro bari mu mazi, rimwe na rimwe hakaba n’abacikwa bakituma mu mazi, ibintu bemeza ko atari byiza kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.

Abarobyi basaba ko bafashwa kubona ibikoresho bitabangamye bajya bifashisha biherera igihe bari kuroba.
Abarobyi basaba ko bafashwa kubona ibikoresho bitabangamye bajya bifashisha biherera igihe bari kuroba.

Agira ati “twamaze gukangurirwa kutanduza amazi y’i Kivu abenshi tumaze kubyumva no kutacyanduza ariko hari bake bakibikora. Gusa natwe turacyafite ikibazo cy’ibikoresho nyabyo bitadutera ibibazo kandi bipfundikirwa ku buryo mudukoreye ubuvugizi tukabibona byadufasha cyane”.

Ndahayo Eliezer, perezida w’amashyirahame y’abarobyi mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko bari gukora ibishoboka kugira ngo amato yose arobera muri Nyamasheke abone indobo zigezweho bashobora kwifashisha ndetse n’imiti bashobora guteramo, mu gihe ubwiherero bwo ku nkuka bwamaze kubakwa.

Agira ati “twishimira ko nibura ubwiherero hafi y’inkombe bwamaze kubakwa, turacyashaka ibikoresho n’imiti bigezweho kugira ngo abarobyi bajye babyifashisha mu gihe bari mu mazi baroba, ni igikorwa turi gutangira kugira ngo hatagira umwanda ujya mu mazi ugahumanya aho duhahira, ntabwo wakwangiza umurima ukuraho ibyo kurya”.

Ndahayo avuga ko bari gushakira abarobyi ibikoresho byiza bazajya bitabaza, akanishimira ko ubwiherero bwo ku nkombe bwamaze kubakwa.
Ndahayo avuga ko bari gushakira abarobyi ibikoresho byiza bazajya bitabaza, akanishimira ko ubwiherero bwo ku nkombe bwamaze kubakwa.

Igihe cyo kuroba abarobyi bajya mu mazi rwagati bakohera inshundura zabo bakagenda baroba ahantu hatandukanye, bagahera mu masaha ya saa kumi n’ebyiri bari mu mazi rwagati bakageza mu rucyerera ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, ku buryo hatabura abarobyi bashobora gukenera kwiherera muri icyo gihe cyose bamara mu mazi baroba.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo   ( 3 )

bige kwihangana nibyanga bagure pots

bobo yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Abantu babagabo koko, ? bagure za pot. ,cg bige kwihangana

bobo yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Eeeeh baranyibukije koko bannya he iyo baroba?

ruti yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka