Nyamasheke: Abarimu biyemeje kutazatenguha ababagiriye ikizere mu gukora ibarura rusange rya 4

Abarimu batoranyijwe kuzakora mu gikorwa cy’ibarura riteganyijwe muri uku kwezi kwa Munani mu karere ka Nyamasheke, barizeza ko bazuzuza inshingano bahawe neza, nk’uko babyiyemereye mu gusoza amahugurwa bari bamazemo iminsi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/08/2012.

Abi barimu batangaje ko batazatenguha leta yabagiriye ikizere ikabatoranya gukora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire. Ibarura rizashyira ahagaragara imibare y’Abanyarwanda n’imibereho yabo izagenderwaho mu gutegura igenamigambi ritandukanye.

Bashimiye icyizere Leta ikizere yabagiriye, bityo bazakora ibishoboka byose bakuzuza inshingano zabo, nk’uko byatangajwe na Ezechias Nkundakozera wari uhagarariye abahuguriwe kuri site ya Karengera.

Yagize ati: “Tuzaharanira kuba inyangamugayo mu ibarura ndetse na nyuma yaryo, kandi tuzaharanira gushyira mu bikorwa amabwiriza n’inama twahawe”.

Yavuze ko babonye amasomo atandukanye kandi ahagije ku buryo bizabafasha kuzuza inshingano leta yabatoranirije. Yongeraho ko bafite ingamba zo kugira umurava mu kubarura abaturage kandi ko nta muturage n’umwe uzibagirana cyangwa ngo abarurwe kabiri.

Kubahiriza amabwiriza yose bahawe, bakabikora ku gihe, vuba kandi neza nayo ngo ni intwaro izabafasha gukora akazi kabo neza. Banasabye ko mu gihe bazaba batangiye akazi bazahabwa amafaranga macye yo kuzabafasha ubwo bazaba bari mu gikorwa cy’ibarura.

Ikigo cy’igihugu gishizwe ibarurishamibare (NISR) cyashimiye aba barezi uko bitwaye mu mahugurwa, banashimira uruhare inzego z’banze zagize amahugurwa akagenda neza, nk’uko byatangajwe na Bizimana Jean, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ibarura muri Nyamasheke.

Bizimana yavuze ko mu gihe bamaranye n’aba barimu basanze ikizere bagiriwe atari icy’ubusa, akaba anizeye ko n’indi mirimo isigaye izagenda neza, kbera ubushobozi bagaragaje kandi bakazababa hafi.

Yabijeje ko icyifuzo cyabo cyo guhabwa amafaranga yo kwifashisha mu gihe batangiye akazi azakigeza ku bamukuriye maze bakazabaha igisubizo mbere y’uko batangira.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yasabye aba barimu kuziyoroshya imbere y’abaturage kandi bakabasobanurira icyo ibarura rigamije kugira ngo babashe kubona amakuru nyayo.

Yabasabye ko aho bazahura n’imbogamizi mu kazi bazajya batanga amakuru ku nzego zose ngo bafatanye kureba uko akazi kabo karushaho kugenda uko bikwiriye.

Iyi site ya Karengera yari iriho abarezi bagera kuri 296 baturutse mu mirenge itanu itandukanye, muri bo 157 bakaba ari abagore n’aho abagabo bakaba 139.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka