Nyamasheke: Abari indaya n’inzererezi bafashe ingamba zo guhindura iyo myitwarire mibi
Abantu 22 barimo abagore batanu b’indaya ndetse n’abagabo 17 b’inzererezi bemera ko bakoreshaga ibiyobyabwenge, baratangaza ko batangiranye umwaka wa 2014 ingamba nshya zo guhindura iyo myitwarire mibi kandi bakaba bazashishikariza abandi kuva muri izo ngeso zibangiza.
Ibi byatangajwe n’indaya ndetse n’inzererezi zo mu karere ka Nyamasheke ku wa Gatanu, tariki ya 3/01/2014 nyuma y’igihe kigera ku cyumweru n’iminsi itanu zicumbikiwe mu kigo gikusanya inzererezi by’igihe gito cya Kagano (Kagano Transit Centre); ubwo bafatirwaga muri ibyo bikorwa ngo bisa n’indiri yo guhungabanya umutekano.
Mu nzererezi z’igitsina gabo zigera kuri 17 harimo n’abana bo mu myaka 13 bemereye Kigali Today ko bari inzererezi ndetse bakaba bafataga ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Aba bana bavuga ko iyo bafataga urumogi bumvaga mu mutwe wabo bizunguruka kandi ntibagire icyo bitaho, ngo bakumva bari mu munezero udasanzwe nta kindi batekereza ari byo ngo bitaga “swingi”.
Mu gihe gikabakaba ibyumweru bibiri bari muri iki kigo cyo kubagorora, ngo nta biyobyabwenge bafataga kandi buri gihe bahabwaga inyigisho zibereka uburyo ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwabo.
Muri iki gihe bari bamazemo, ngo barumva ubuzima bwabo bwarasubiye ku murongo ku buryo babwiye Kigali Today ko bagiye gusubira mu miryango yabo, bagacika kuri izo ngeso mbi ndetse abari barataye amashuri bakayasubiramo.

Mu bari bafatiwe muri ibi bikorwa kandi harimo indaya eshanu zibyemera kandi zikavuga ko zitazabyongera kuko ngo indaya akenshi ni zo zicumbikira abajura n’abagizi ba nabi.
Muri bo harimo Nyiransabimana Josephine ufite imyaka 43 akaba avuga ko amaze igihe kirekire mu ngeso y’uburaya ariko ngo bitewe n’ingorane zitandukanye yagiye ahuriramo na zo ndetse n’amasomo yigishijwe muri iki gihe gisatira ibyumweru bibiri, ngo yiyemeje kubureka kandi agashishikariza n’abandi kubuvamo kuko nta cyiza bugira.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant Jules Rutayisire yasabye izi ndaya n’inzererezi kugenda ari intumwa nziza zigisha kubungabunga umutekano by’umwihariko barwanya ibiyobyabwenge ndetse bakajya batanga n’amakuru ku gihe y’aho bakeka ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste wari ukumwe n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine ndetse n’abakuriye inzego z’umutekano yabwiye aba bari indaya n’inzererezi ko impamvu abo bayobozi bose baje kubareba ari agaciro Leta y’u Rwanda iha abaturage ku buryo ubuyobozi bubabazwa n’uko hagira uwangirika nk’aba bari barishoye mu buraya ndetse n’ubuzererezi bwabashoraga mu biyobyabwenge.
Habyarimana yibukije ko aba bagororerwaga (by’igihe gito) muri iki kigo atari bo bonyine bakora izo ngeso, maze abasaba ko amasomo bize muri iyi minsi bazayakoresha bakaba intumwa zo gushishikariza abo basize kubivamo kugira ngo u Rwanda rutekane kandi rutere imbere na bo babigizemo uruhare.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni byiza cyane gufasha abantu kubakura mu mihanda ndetse ukabafasha kwiteza imbere ibi rero nibyiza cyane ahubwo n’utundi turere tuzarebereho.
iyi nintambwe ikomeye cyane bateye, nintambwe itangaje, binakwereka ko no kwiteza imbere ari ibintu bigiye kuborohera , bafashijwe kubona uko batangire ndizera ko ari ibntu bigiye koroha cyane, kandi nukuri ndabashyigikiye. courage kandi kubwubwo butwari bagize, nababafasha bazaboneka cyane