Nyamasheke: Abaremewe mu gihe cy’isabukuru ya FPR barishimira aho bavuye n’aho bageze

Abaturage bo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke bahawe ubufasha butandukanye mu gihe Umuryango wa FPR-Inkotanyi wizihizaga isabukuru y’imyaka 25 barishimira intambwe ishimishije bateye kubera ubwo bufasha.

Ibi byagaragaye mu buhamya bw’aba baturage, ubwo kuri iki Cyumweru, tariki 06/01/2013, basurwaga n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke ngo barebe uko babayeho nyuma yo kuremerwa muri iyo gahunda.

Mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano hafashijwe abaturage bane: babiri bagabiwe inka, abandi babiri bahabwa matelas zo kuryamaho.

Nyirandorimana Francoise yishimira ko asigaye aryama ku mufariso.
Nyirandorimana Francoise yishimira ko asigaye aryama ku mufariso.

Nyirandorimana Francoise ni umugore wari warasigajwe inyuma n’amateka. Nyuma yo kubakirwa inzu na we agashyiraho uruhare rwe rwo kuyitunganya, yahawe matela yo kuryamaho.

Atangaza ko iyi matela yamufashije kuryama heza kandi bikaba binamufasha gusigasira isuku. Nubwo agifite ikibazo cy’amikoro make, atangaza ko abantu bamugeretse amafaranga ngo bayigure ariko akabahakanira kuko na we akeneye kurara heza.

Nyiranzeyimana Esperance wari mu ntumwa z’umuryango wa FPR ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke zagiye gusura aba baturage yatangaje ko urwo ruzinduko rwari rugamije kureba imibereho y’abo baturage nyuma yo guhabwa ubwo bufasha ariko kandi banabashishikariza gukomeza intambwe igana imbere kugira ngo biteze imbere bikwiye.

Aganira n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, Nyirandorimana waremewe yagaragazaga akanyamuneza.
Aganira n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, Nyirandorimana waremewe yagaragazaga akanyamuneza.

Nk’uko bigaragazwa n’abaremewe mu gihe hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 irangiye Umuryango wa FPR-Inkotanyi uvutse, ngo imibereho yabo igenda irushaho kuba myiza kandi bakagaragaza ko bafite icyizere cy’iterambere rirambye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka