Nyamasheke: Abanyamuryango ba RPF bageze kuri byinshi

Abanyamuryango b’umuryango wa RPF-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke barishimira intambwe bateye muri uyu mwaka ushize wa 2011, kuko bageze kuri byinshi mu bice bitandukanye.

Atanga ikiganiro ku byagezweho, Josue Michel Ntaganira, umuyobozi wungiririje w’umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Nyamasheke yavuze ko ibyo bashoboye kugeraho babikoze mu bufatanye.

Ati: “Ibyagezweho ni byinsi kandi buri munyamuryango yabigizemo uruhare.”

Yavuze ko hari ibyakozwe haba mu rwego rwa politiki, mu burezi, ubuhinzi ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi, korozanya n’ibindi.

Gusa yavuze ko hari aho bagihura n’utubazo nko mu guhuza ubutaka, kubyaza ubutaka umusaruro harimo n’aharwanyijwe amaterasi, kugira uturima tw’igikoni n’ibindi ariko bikoneje gushyirwaho ingufu nabyo byagerwaho ku rwego rushimishije.

Umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’akarere akaba n’umuyobozi wako, Habyarimana Jean Baptiste, yavuze ko mu byo bishimira harimo iyubakwa ry’ ishuri rikuru rya Kibogora ryenda gutangira mu gihe cya vuba.

Mu bindi bikorwa byishimirwa harimo n’umuhanda uhuza akarere ka Nyamasheke na Karongi watangiye gukorwa ukaba uzashyirwamo kaburimbo, ndetse n’ubuhinzi bw’icyayi bwagiye bwinjiza hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 40 mu baturage ku kwezi.

Ariko kandi bakomeje basabwa gushyira ingufu mu bikorwa bitandukanye kugira ngo umuturage arusheho kuzamuka dore ko akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa kabiri mu kugira abaturage bakennye cyane mu Rwanda, nk’uko ubushakashatsi ku mibereho y’ingo buherutse gukorwa bwabigaragaje.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka