Nyamasheke: Abanyamuryango ba RALGA barasabwa gutanga icyerekezo cy’imyaka 5
Ishyirahamwe ry’imijyi n’uturere (RALGA) irasaba abanyamuryango bayo muri Nyamasheke gufata iya mbere bagatanga ibitekerezo ku bikorwa n’imiyoborere ya RALGA mu myaka itanu iri imbere mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yayo.
Bizimana Jean Baptiste aba mu kanama nkemurampaka ka RALGA avuga ko imaze kuba ishyirahamwe rikomeye rifite ibikorwa bigaragara ariko ko bikeneye kunozwa ndetse abanyamuryango bakagomba kurushaho gutanga ibitekerezo by’uko iri shyirahamwe ryabo ryarushaho gutera imbere no kugumya kubahagararira neza.
Bizimana yabwiye abanyamuryango ko iri shyirahamwe ryamaze gutegura ikigo kizajya giha amahugurwa abanyamuryango babo ndetse bakaba bagiye gushinga ikigo cy’ubujyanama (centre de consultance) kizinjiza amafaranga azatuma ishyirahamwe ryibeshaho ariko ko abanyamuryango aribo bagomba gutanga umurongo nyawo w’ibyo bifuza.
Yagize ati “nicyo cyatuzinduye ngo duhe amahirwe abanyamuryango bacu uburyo bwo gutegura ibikorwa by’ejo hazaza mu ishyirahamwe ryabo niyo mpamvu hagiye kujyaho ikigo gihugura abakozi bari mu kazi kabo kugirango barusheho gusobanukirwa akazi bakora, turashaka ko ibikorwa by’imyaka itanu bene ishyirahamwe bagira uruhare mu kubigena”.
Bizimana avuga ko bari guharanira kwigira mu byerekeye amafaranga bakaba ari nabyo bari gukangurira abanyamauryango babo nabo ngo bimakaze uwo muco wo kubaho badateze amaramuko ku bandi abo aribo bose.
Iyi gahunda igamije kurushaho kumenyekanisha no kwegereza abanyamuryango ishyirahamwe ryabo izagenda igera no mu tundi turere tw’igihugu.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
burya ntakintu nakimwe wagakwiye gukora ntacyerekezo, ariko nanone hagakwiye kubaho kurinda no guharanira ko icyerekezo cyawe kigomba kuba uko wagipanze bikanga ariko bigaragara ko wageregeje uko ushoboye, abayobozinabo ibikorwa byakabaye ingero kuko akenshi nicyo kibura