Nyamasheke: Abanyamauryango ba FPR barasabwa kubungabunga ibyagezweho mu myaka 25 irangiye
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke barasabwa guteza imbere ibyagezweho mu myaka 25 irangiye uyu muryango umaze uvutse, nk’uko byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki 05/01/2013, mu nama yahuje abanyamuryango ba FPR muri aka karere.
Iyi nama yari igamije kwishimira uko abanyamuryango ba FPR bo muri aka karere bitanze mu gutegura isabukuru y’imyaka 25 irangiye uyu muryango uvutse, no kurebera hamwe uburyo ibyagezweho muri iyi myaka byakomeza kwitabwaho.
Komiseri mu Muryango wa FPR-Inkotanyi, Depite Esperance Mwiza, akaba n’umukuru w’Urwego Tekinike rw’uyu muryango muri aka karere, yatangaje ko bari bagamije kongera kwibukiranya ku bikorwa by’ingenzi byagezweho mu myaka 25 irangiye uyu muryango uvutse.
Ibikorwa bagaragaje ubwo bizihizaga isabukuru yawo no kureba uburyo byakomeza kwitabwaho n’ingamba bafashe zo gushyiraho gahunda yihuse yo guteza imbere ibikorwa byagezweho.
Komiseri Mwiza atangaza ko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke bishimira ibikorwa byagezweho n’uyu muryango ku gipimo gishimishije. Ibyo birimo umuhanda n’umuriro w’amashanyarazi, nk’uko bari barabyijejwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo yiyamamazaga muri aka karere mu 2010.
Komiseri Mwiza yavuze ko ibyo bikorwa by’ingirakamaro byagezweho n’Umuryango wa FPR n’izindi gahunda zitandukanye, bikwiriye kwitabwaho n’abanyamuryango kugira ngo bitangirika. Abanyarwanda bakajya bishimira gusoroma imbuto zatewe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.]
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke bashimirwa n’Urwego rw’Igihugu rw’uyu muryango ubwitange bwabaranze mu gutegura isabukuru y’imyaka 25 irangiye uyu muryango uvutse, yizihijwe mu kwa 12/2012, haba ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’Igihugu.
Iyi nama yahuje abagize komite nyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, komite ngenzuzi n’iy’imyitwarire, urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko na komite zateguye isabukuru muri aka karere.
Yitabiriwe kandi n’Intumwa za Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko zo mu Muryango wa FPR zikomoka muri aka karere ka Nyamasheke.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|